Nigeria:Abasaga 700 bari barafashwe bugwate na Boko Haram baratorotse

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Mutarama 2018 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko abantu basaga 700 bari barafashwe bugwate n’abarwanyi ba Boko Haram babashije gutoroka mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Umuvugizi w’ingabo, Col. Timothy Antigha, yatangaje ko abatorotse aba barwanyi bahawe amacumbi mu kigo cya gisirikare giherereye mu Majyaruguru y’u Burasirazuba mu Mujyi wa Monguno uherereye muri leta ya Borno.

Antigha yavuze ko aba barimo abagabo, abagore n’abana benshi muri bo bakaba barakoreshejwe imirimo y’agahato irimo guhinga mu birwa bitandukanye byo mu kiyaga cya Chad.

Yakomeje asobanura ko hari gukorwa ubugenzuzi hasuzumwa niba mu batorotse nta basirikare baba bihishemo nk’uko inkuru ya VOA ibitangaza.

Boko Haram ishinjwa kwica abagera ku bihumbi 20 mu myaka umunani mu bitero bigamije kwigarurira bimwe mu bice bya Nigeria.

Ibitero by’uyu mutwe byibasiye abapolisi, abasivile, insengero n’imisigiti.

Gufata abaturage bugwate ni imwe mu ntwaro ikunzwe gukoreshwa n’umutwe wa Boko Haram, dore ko mu mwaka wa 2014, yashimuse abakobwa basaga 200 bigaga ku ishuri rya Chibok, magingo aya abasaga 100 bakaba baraburiwe irengero.

Mu ijambyo risoza umwaka yagejeje ku baturage ba Nigeria, Perezida Muhammadu Buhari yavuze ko umutwe wa Boko Haram watsinzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza