Nigeria: Abashinzwe umutekano barashinjwa gufata abakobwa ku ngufu bitwaje icyo bari cyo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Abakobwa batandukanye muri Nigeria batangaje ko bakorerwa ihohoterwa ririmo no gufatwa ku ngufu n’abashinzwe kubacungira umutekano.

Abo bakobwa baganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bavuga ko abapolisi bafite ingeso yo kubiyenzaho babahimbira ibyaha runaka, bakabafata bakabajyana kubafunga kugeza ubwo babafashe ku ngufu cyangwa abo bakobwa bagasabwa ruswa y’igitsina ngo barekurwe.

Umwe muri abo bakobwa w’imyaka 25 yagize ati “Kuba umugore cyangwa umukobwa muri Nigeria ni icyaha. Hari ubwo natashye ahagana saa tatu z’ijoro, polisi iramfata inshinja gutaha bwije. Bansabye kwishyura ibihumbi bine by’amanayira (amayero icumi) ariko nta mafaranga nari mfite.”

Uwo mukobwa yakomeje agira ati “Banjyanye ahantu inyuma y’inzu batangira kunkorakora. Batatu baranshikamiye, umwe muri bo amfata ku ngufu nta gakingirizo.”

Hagati ya tariki 17 na 26 Mata, abagore n’abakobwa benshi batawe muri yombi bakuwe mu tubyiniro, utubari, amahoteli ndetse no mu nzira za Abuja bitwa indaya.

Byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga abantu bibaza uburenganzira bw’umugore uko bwubahirizwa muri Nigeria.

AFP itangaza ko abagore n’abakobwa benshi bafatwa ku ngufu n’urwego rudasanzwe rushinzwe umutekano rugizwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abapolisi.

Umwe mu bakobwa bafashwe ashinjwa kuba indaya wahimbwe Blessing kubw’umutekano we, yavuze ko yafashwe n’abapolisi ubwo yari agiye kugura amazi muri hoteli y’i Abuja, aho yari yitabiriye igitaramo.

Avuga ko yajyanywe kuri sitasiyo ya polisi nk’indaya akahahurira n’abandi bakobwa, abapolisi batangira kubakorakora.

Yagize ati “Bari bafashe abakobwa bagera kuri 70. Abapolisi barazaga bakadushotora aho twari dufungiye. Twambaraga batureba, bakadukorakora ku mabere. Bamwe bishyuye amafaranga abandi bemera kuryamana n’abapolisi ngo barekurwe. Hari inyubako babajyanagamo.”

Umuyobozi wa Polisi wungirije, Abayomi Shogunle, yakunze kwandika ku rukuta rwe rwa Twitter ko uburaya ari icyaha gihanwa n’amategeko ya Nigeria.

Yavuze ko idini gatolika na Islam byiganje muri icyo gihugu bitemera uburaya kandi ko indaya zitishyura umusoro nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

Kuri uyu wa Mbere hari abakobwa 27 bagejejwe mu rukiko i Abuja bakatirwa igifungo cy’ukwezi kumwe no kwishyura amadolari arindwi y’amande nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uburaya.

Bamwe mu bakobwa bo muri Nigeria batangaje ko bakorerwa ihohoterwa ririmo no gufatwa ku ngufu n’abashinzwe kubacungira umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza