Nigeria: Umwe mu bakobwa bashimuswe na Boko Haram yanze gutaha agumana n’umugabo

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 10 Gicurasi 2017 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Ubwo umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram warekuraga abanyeshuri b’abakobwa 82 mu basaga 200 washimuse muri 2014 ku ishuri riherereye mu Mujyi wa Chibok mu Majyaruguru ya Nigeria, umwe muri bo yanze gutaha ahitamo kwigumanira n’umugabo we.

Umuvugizi wa Perezidanse ya Nigeria yabwiye BBC ko ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi hari hateganyijwe kurekura abakobwa 83 bari barashimuswe na Boko Haram ariko umwe muri bo akanga gutaha ku bushake bwe.

Uyu mugore yagize ati “Ndishimye hano aho ndi kandi nabonye umugabo.”
Abakobwa 82 barekuwe nyuma y’imishyikirano hagati y’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix rouge ndetse na leta kuko na yo yarekuye imfungwa za Boko Haram yari ifite.

Bamwe muri abo bakobwa bashatswe n’inyeshyamba zo muri uwo mutwe w’iterabwoba ndetse baranabyaranye bafitanye abana.

Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram uracyafite abandi bakobwa basaga 100 bashimuswe mu ishuri rya Chibok ndetse n’andi magana y’abantu bo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria bagiye bashimutwa mu bihe bitandukanye.

Abakobwa barekuwe batanze imyirondoro yabo kugira ngo babashe kuba bakongera guhuzwa n’imiryango yabo, dore ko ababyeyi benshi batari bazi abakobwa bari burekurwe kuko Leta yari yatangaje amazina yabo kuri twitter kandi atari buri wese ubasha kuhagera ngo amenye niba umwana we arimo.

Abakobwa 82 barekuwe na Boko Haram bajyanywe i Abuja kuganira na Perezida Buhari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza