Nyuma y’imyaka ibiri mu buhungiro, Blaise Compaoré yagaragaye mu ruhame

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Ukwakira 2016 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Blaise Compaoré wahoze ayobora Burkina Faso akaza kwegura ashyizweho igitutu n’abaturage yagaragaye mu ruhame nyuma y’imyaka ibiri yari amaze mu buhungiro muri Côte d’Ivoire.

Compaoré yahunze Burkina Faso yayoboraga ku wa 31 Ukwakira 2014 ubwo abaturage bigaragambyaga bamusaba kuva ku butegetsi yari amazeho imyaka 27 (kuva mu 1987 kugeza muri 2014) nyuma yo gushaka guhindura itegeko nshinga kugira ngo yongere kwiyamamariza indi manda.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo Blaise Compaoré yakiriwe na Henri Konan Bédié wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire kuva 1993 kugeza 1999 ndetse akaba ayobora Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana muri Côte d’Ivoire (PDCI), mu rugo rwe ruherereye Cocody mu Mujyi wa Abidjan.

Compaoré waje yambaye ikote n’ipantaro by’ubururu afite akanyamuneza ku maso yamaranye iminota igera kuri mirongo itatu na Perezida Bédié, mu biganiro itangazamakuru ryari ryahejwemo.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yanditse ko Blaise Compaoré yahawe inzu yo guturamo mu gace ka Cocody muri Abidjan.

Uyu mugabo wahoze ari igikomerezwa muri Burkina Faso yahawe ubwenegihugu bwa Côte d’Ivoire.

Blaise Compaoré aregwa hamwe n’abandi bagabo cumi na batatu kwica Thomas Sankara ufatwa nk’ intwari ikomeye muri Burkina Faso. Bivugwa ko Blaise Compaoré n’ingabo yari ayoboye bamwishe kuwa 15 Ukwakira 1987 muri Cout d’etat yatumye ajya ku butegetsi.

Urukiko rwa gisirikare muri Burkina Faso ruherutse gutangaza ko urubanza rwa Compaoré ruzatangira kuburanishwa mu ntangiriro z’Ugushyingo 2016.

Blaise Compaoré wabaye Perezida wa Burkina Faso(iburyo) asuhuzanya na Henri Konan Bédié wayoboye Côte d’Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza