Odinga yasabye amahanga kutigira ntibindeba ku bibera muri Kenya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Ugushyingo 2017 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Raila Odinga uherutse kwanga kwitabira amatora ya Perezida, yasabye amahanga kugira uruhare mu gusubiza ibintu ku murongo muri Kenya mu gihe icyo gihugu cyugarijwe n’ibibazo bya politiki.

Odinga watanze ikiganiro mu Mujyi wa Washington DC kuri uyu wa Kane, yavuze ko ibihugu by’i Burayi na Amerika byitaye ku kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba, aho kwita ku bangiza amahame ya demokarasi.

Yavuze ko ingufu z’ibihugu bikomeye zikenewe kugira ngo ibintu bijye mu buryo muri Kenya.

Yagize ati “Ingufu z’abahagarariye ibihugu by’amahanga imbere mu gihugu ntacyo zabashije kugeraho ngo ibibazo bya politiki bihari birangire, ahubwo hari aho bagize uruhare mu guteza ibyo bibazo.”

Raila Odinga watanze ikiganiro cy’iminota 30, yavuze ko aho Kenya yerekeza ari ku butegetsi bw’igitugu.

Ati “Guverinoma ya Kenyatta yasenye inzego zose kugira ngo igenzure neza igihugu, bafite na gahunda yo kwiyamamaza kugeza mu mwaka wa 2032.”

Mu nzego Odinga avuga zangijwe harimo Komisiyo y’Amatora ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga.

Ibirego bitatu byamaze gutangwa mu Rukiko rw’Ikirenga ngo intsinzi ya Kenyatta iburizwemo. Urukiko rw’Ikirenga ruzasuzuma ibyo birego tariki 20 Ugushyingo. Odinga yavuze ko nubwo urukiko rwasaba ko haba andi matora atazayitabira nkuko Daily Nation yabitangaje.

Yagize ati “N’iyo amatora yakongera gusubirwamo ntabwo tuzayitabira.Icyo dukeneye ni Guverinoma y’inzibacyuho izabanza gukemura ibibazo byose bijyanye n’amatora.”

Uyu mugabo wasabye abamushyigikiye kwigaragambya, yavuze ko ibihugu bikomeye biri kwigira ntibindeba ku bashaka kuzana igitugu mu bihugu byabo, nkuko babikoze mu gihe cya Idi Amin Dada muri Uganda ndetse na Mobutu Sese Seko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Gahunda y’ubutegetsi bw’umuntu umwe turayibona yomboka, aho amatora agomba kuba nk’umugenzo buri myaka ine cyangwa itanu, maze agatsindwa n’usanzwe ari ku butegetsi uko byagenda kose.”

Odinga aracyahagaze ku gitekerezo cye cyo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho izamara amezi atandatu, igafasha igihugu gutegura amatora aciye mu mucyo.

Raila Odinga uherutse kwanga kwitabira amatora ya Perezida, yasabye amahanga kugira uruhare mu gusubiza ibintu ku murongo muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza