OMS yasabye ko urukingo rwa Ebola ruhabwa abaturage benshi muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryasabye ko abaturage benshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakingirwa Ebola , mu guhangana n’icyo cyorezo kimaze guhitana abasaga igihumbi.

Mu mezi icyenda icyo cyorezo kimaze kiyogoza uburasirazuba bwa Congo, hamaze gukingirwa abantu 111 000. Abakingiwe ni abagiye bagira aho bahurira n’umuntu wanduye Ebola cyangwa abahuye na bagenzi babo bagize aho bahurira n’uwayanduye.

Kuri uyu wa Kabiri OMS yatangaje ko ibyo bidahagije mu guhangana n’icyo cyorezo.

Mu itangazo OMS yagize iti “Umubare w’abantu bashya bandura uragenda wiyongera ku ruhande rumwe bitewe n’ubugizi bwa nabi bwibasira abashinzwe ubutabazi , bikababuza gushyiraho ibigo bishinzwe gutanga inkingo ku bantu bose bafite ibyago byo kwandura Ebola.”

Inzobere za OMS zasabye ko abaturage bategurwa bakumva akamaro ko gukingirwa nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Basabye kandi ko abafite aho bahuriye n’abanduye Ebola bakomeza guhabwa inkingo, ariko bikanakorwa ku bandi bantu batuye mu duce twagaragayemo Ebola mu gihe cy’iminsi 21 ishize.

Icyorezo cya Ebola kiri kuyogoza Congo ni ku nshuro ya cumi kihagera guhera mu 1976. Nyuma ya Ebola yibasiye Afurika yo mu burengerazuba mu 2014 igahitana abasaga ibihumbi 11, icyorezo cyibasiye Congo kiza ku mwanya wa kabiri mu guhitana imbaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza