Papa Francis yakuyeho uruzinduko yagombaga kugirira i Kinshasa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Werurwe 2017 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko Abepisikopi bo muri icyo gihugu batangaje ko hari amakosa yihishe inyuma yo gukerereza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kuwa 31 Ukuboza 2016.

Muri uyu mwaka Papa Francis yagombaga kujya muri RDC no muri Repubulika ya Congo. Gusa mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Die Zeit, kuwa 9 Werurwe yatangaje ko urwo rugendo rutakibayeho.

Yagize ati “Byari biteganyijwe ko njya muri Congo ebyiri, ariko kwa Kabila ntabwo bigenda neza, sinemeza ko nshobora kujyayo.”

Ni icyemezo cyanashimangiwe na Karidinali Laurent Monsengwo, umwe mu bagize akanama ka Papa i Kinshasa.

Mu masezerano yo kuwa 31 Ukuboza, abatavuga rumwe na leta bemeranyije n’abari bayihagarariye ko Perezida Joseph Kabika azava ku butegetsi nyuma y’amatora ateganyijwe muri uyu mwaka. Gusa abamushyigikiye bakomeje kuyonona bashaka guhindura itegeko nshinga ngo yiyamamaze no gukerereza amatora.

Papa Francis kandi yemeje ko ashaka gusura Sudani y’Epfo uyu mwaka, ari kumwe na Justin Welby, umwepisikopi wo mu itorero rya Anglican rya Canterbury. Iki gihugu cyokamwe n’intambara, kibarurwamo abanyagatolika miliyoni zigera kuri eshatu n’Abangilikani miliyoni ebyiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza