Perezida Kenyatta yatangaje abaminisitiri 13 atazasubiza muri Guverinoma nshya

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Mutarama 2018 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Perezida Uhuru Kenyatta uherutse kurahirira kongera kuyobora Kenya muri manda y’imyaka itanu, yatangaje Abaminisitiri basanzwe muri Guverinoma azakomezanya na bo batarimo umugore n’umwe.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko Perezida Kenyatta yahinduye abarenga kimwe cya kabiri cya Guverinoma, ni ukuvuga ko abagera kuri 13 batisanze mu bazayigumamo.

Abatagiriwe icyizere cyo kujya muri Guverinoma nshya ni;Judi Wakhugu, wari ushinzwe ibidukikije, Eugene Wamalwa, wari ushinzwe amazi no kuhira imyaka, Willy Bett wari ushinzwe ubuhinzi, Jacob Kaimenyi wari ushinzwe ubutaka, Mwangi Kiunjuri wari ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi na Cleopa Mailu wari ushinzwe ubuzima.

Hari kandi Sicily Kariuki wari ushinzwe uburinganire, Phyllis Kandie wari ushinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, Amina Mohamed wari ushinzwe ububanyi n’amahanga, Ali Wario wari ushinzwe siporo, Racheal Omamo wari ushinzwe ingabo na Adan Mohamed wari ushinzwe iterambere ry’inganda.

Abazakomeza muri Guverinoma nshya ni Dr Fred Matiang’i ushinzwe umutekano, Charles Keter ushinzwe ingufu, Najib Balala, ushinzwe ubukerarugendo, Henry Rotich ushinzwe imari, Joe Mucheru ushinzwe ikoranabuhanga na James Macharia ushinzwe ubwikorezi.

Perezida Kenyatta kandi yakuye Ndegwa Muhoro, ku buyobozi bw’ishami rishinzwe iperereza muri Polisi ya Kenya, ashyiraho George Kinoti.

Perezida Kenyatta uherutse gutsindira kuyobora kongera kuyobora Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza