Perezida Magufuli yahagaritse iyandikwa ry’ubwato bushya

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko hafashwe ubwato bubiri bufite ibendera rya Tanzania butwaye imiti n’intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Perezida John Magufuli yategetse ko ibikorwa byo kwandika ubushya byose bihagarara.

Ubu bwato bwasanzwemo ibiyobyabwenge n’ibiturika bwafatiwe mu Bubiligi no muri Repubulika y’Aba-Dominican mu mpera za 2017 no mu ntangiriro za 2018.

Visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yavuze ko Leta yambuye uruhushya rw’imikorere ubwato bubiri burimo ubwitwa Kaluba bwafashwe butwaye toni 1.6 bya cocaïne na Andromeda yari yikoreye ibikoresho byifashishwa mu gukora ibiturika bwari bwanditswe na Zanzibar Marine Authority.

Mu nama n’abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ibikorwa bya EAC, Perezida Magufuli yategetse ko kwandika ubwato bwose bushya bihagarikwa mu igihe kitazwi, ndetse asaba Minisitiri w’Ubwikorezi, Prof Makame Mbarawa na mugenzi we wa Zanzibar, Ambasaderi Ali Abeid Karume gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo.

Daily News dukesha iyi nkuru ivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurushaho gukurikirana ukuri kw’ibivugwa muri raporo igaragaza ko ubwato bufite ibendera rya Tanzania bwafatanywe imiti itemewe, kuri ubu bumaze kuba butanu.

Perezidansi y’iki gihugu ivuga ko badashobora kwihanganira ko izina rya Tanzania risigwa icyasha, ari nayo mpamvu uretse guhagarika kwandika ubwato bushya bagiye no gukora iperereza ku bundi 470 bwamaze kwandikwa, ndetse na buriya butanu bivugwa ko bwafashwe.

Mu mwaka ushize, Guverinoma ya Tanzania yambuye uruhushya rw’imikorere ubwato 45 buzira kwica amasezerano y’imikoranire hagati y’iki gihugu na Koreya ya Ruguru.

Perezida wa Tanzania, John Pombe Joseph Magufuli yahagaritse iyandikwa ry’ubwato bushya nyuma yuko ubufite ibendera ry'igihugu cye bufatanywe ibiyobyabwenge n'ibiturika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza