Perezida Robert Mugabe yatanze inkunga ya miliyoni y’amadolari muri AU

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 4 Nyakanga 2017 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yatanze sheki ya miliyoni y’amadolari y’Abanyamerika mu Kigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), mu gushyigikira ko umuco wo gutegera amaboko amahanga wacika kuri uyu mugabane.

Aya madolari yatangiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU yateraniye muri Ethiopia ku wa 3-4 Nyakanga 2017.

Zimbabwe yagurishije inka zifite agaciro ka miliyoni y’amadolari y’Abanyamerika, Perezida Mugabe yavuze ko we ubwe yatanzemo inka ze 300.

Nk’uko BBC yabigarutseho, Robert Mugabe yatanze ayo madolari mu gihe igihugu ayoboye cyibasiwe n’ibura ry’ibiribwa. Umwaka ushize abaturage bagera kuri miliyoni enye bari bakeneye ubufasha bw’ibiribwa bitewe n’ibura ry’imvura. Uyu mwaka bwo imvura yaguye neza ndetse biteganyijwe ko igihugu kizihaza mu biribwa.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mugabe banenga politiki ye bavuga ko kubura kw’ibiribwa kwaturutse kuri gahunda ye yo kwambura abazungu ubutaka bituma urwego rw’ubuhinzi rumererwa nabi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe, Simbarashe Mumbengegwi, yavuze ko izo nka zatanzwe n’abantu bungukiye mu mpinduka zakozwe mu by’imirima n’amashyamba.

Iyo mpano ya Mugabe ije isubiza umuhigo yari yarihaye mu 2015, avuga ko azatanga inka 300.

Ubwo yavugiraga muri iyo nama, Mugabe yavuze ko inka yatanze ari nke, yongeraho ko ari ikimenyetso gikomeye cyo guhagarika umuco wa Afurika wo gutegereza ak’imuhana.

Yagize ati “Nk’Umunyafurika w’umworozi, gutanga inka ni ikintu gisanzwe kuri njye, twibuke ko umugabane wacu wahawe umugisha wo gutunga inka nyinshi kandi zifatwa nk’ikimenyetso cy’ubukire.”

Ubwo yayoboraga AU hagati ya 2015 na 2016, Mugabe yakunze gushyigikira ko Afurika ikwiye gufashwa n’Abanyafurika ubwabo. Kugeza ubu 60% by’ingengo y’imari ya AU iracyaturuka mu baterankunga bo hanze y’uyu mugabane.

Ikigega cya Afurika Yunze Ubumwe cyatangijwe muri Mutarama 2015 nyuma y’uko cyari cyaremerejwe mu nama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize AU muri Gicurasi 2013. Hakusanywa imisanzu ifasha uwo mugabane kugera ku cyerekezo cy’uko abawutuye batera imbere, mu mahoro no kuwuteza imbere ku rwego mpuzamahanga kandi bikagerwaho Abanyafurika ubwabo ari bo babigizemo uruhare.

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, ashyikiriza AU sheki ya miliyoni y'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza