Perezida Salva Kiir yahaye Riek Machar amasaha 48 yo kuba agarutse i Juba

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nyakanga 2016 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yasabye Visi Perezida we Riek Machar bari bafatanyije kuyobora guverinoma kugaruka i Juba bitarenze amasaha 48.

Riek Machar aherutse kwihuza na Perezida Salva Kiir muri guverinoma yari igamije gutuma amahoro yongera kugaruka muri icyo gihugu gishya ku Isi, nyuma y’igihe kinini ingabo z’impande zombi bahurira mu mirwano yateye urupfu rwa benshi, abandi bagahunga nkuko radio Tamazuj yabitangaje.

Nyuma yaho Machar agereye i Juba muri iyo leta ahuriyeho na Kiir humvikanye imirwano yabaye hagati y’amatariki 8-11 Nyakanga 2016, bivugwa ko ingabo za leta zarashe kuri Machar.

Kuva icyo gihe nta wongeye guca iryera Machar kugeza ubwo Perezida Kiir asabye ko Machar agaruka i Juba mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane.

Nubwo Machar yasabwe kugaruka i Juba akagenerwa n’igihe atagomba kurenza,nta ngamba zigeze zitangazwa zimufatirwa mu gihe yaba atubahirije icyo gihe.

Perezida Kiir yavuze ko impamvu atagomba kurenza iyo minsi ibiri ari ukugira ngo bafatanye gukomeza kubaka leta ishakira amahoro abanya Sudani y’Epfo biciye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro impande zombi zashyizeho umukono.

Intambara iherutse kwaduka i Juba yaguyemo benshi mu barindaga Machar, akaba ari imwe mu mpamvu ituma atinya kugaruka i Juba.

Perezida Kiir yasezeranyije Machar umutekano usesuye igihe cyose yaba agarutse i Juba.

Mu gihe ariko Machar ataba agarutse ngo akomeze kuyoborana na Kiir ngo hari amahirwe ko Taban Deng Gai wari Minisitiri ushinzwe ubucukuzi muri Sudani yagirwa Visi Perezida.

Uwo mugabo wahoze mu nyeshyamba za RieK Machar aherutse kumusaba kugaruka i Juba bitarenze tariki ya 14 Nyakanga 2016.

Taban afatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma abahoze ari inyeshyamba za Machar bemera gusinya amasezerano y’amahoro.
Afatwa kandi nk’umukandida ukomeye wasimbura Machar mu gihe yafata umwanzuro wo kutagaruka.

Iyi mirwano iheruka yahitanye abantu basaga 300, abandi barahunga.

Perezida Kiir (ibumoso) na Visi Perezida Machar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza