Perezida Tshisekedi yakiriye Gen. Nyamvumba baganira ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, wamushimiye ingufu yashyize mu kuzamura ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, Gen Nyamvumba yavuze ko yari yagiye kumushimira kubera ubushake bw’ubufatanye hagati y’ingabo za RDC n’iz’u Rwanda ndetse anamuzaniye intashyo za mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Ati “Twaje hano guha icyubahiro Perezida Tshisekedi no kumushimira kubera ubushake bw’ingabo za Congo (FARDC), mu bufatanye n’umubano mwiza hagati y’ingabo zombie ndetse tunamuzaniye intashyo za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda”.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo, Lieutenant Général, Célestin Mbala Munsense, yavuze ko nk’abaturanyi bagomba kongera imikoranire mu kubungabunga amahoro.

Ati “Turi abaturanyi kandi nk’abaturanyi tugomba kongera ubushake bwo gukorana kugira ngo dufashanye mu kubungabunga umutekano no kongera imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kandi turizeza abaturage ko amahoro ahari tugomba kuyabungabunga kugira ngo haboneke iterambere mu karere kose”.

Umubano w’u Rwanda na RDC, uhagaze neza. Mu mpera z’umwaka ushize ingabo za FARDC zafashe uwari umuvugizi w’umutwe wa FDLR, Laforge Bazeye Fils, na Lt Col Theophile uzwi nka Abega wo mu ishami rishinzwe iperereza muri FDLR. Aba bafatiwe ahitwa Bunagana bava mu gihugu cya Uganda.

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruherutse gutegeka ko bafungwa by’agateganyo nyuma y’uko rusanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha by’iterabwoba baregwa.

Perezida Kagame na Tshisekedi biyemeje kubaka umubano mushya

Muri Werurwe uyu mwaka, mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo, Africa CEO Forum, yabereye i Kigali, Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi biyemeje gukorera hamwe mu kubaka umubano mushya w’u Rwanda na RDC no guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko hari amahirwe menshi y’uko ibibazo biri mu karere byakemuka hifashishijwe ubushobozi buhari mu gihe haba habayeho gukorera hamwe.

Ku mubano w’ibihugu byombi nyuma y’amezi abiri Tshisekedi atorewe kuyobora Congo, Perezida Kagame yavuze ko igikenewe ari ukumwizera kubyo yasezeranyije abaturage no kumufasha.

Ati “Tshisekedi ibyo yasezeranyije abaturage be n’abaturage mu karere, tugomba kumwizera. Turamwizeye kandi tuzafatanya turebe aho twagera. Reka tugerageze turebe aho bituganisha.”

Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko nta mpamvu y’uko u Rwanda na Congo byaba abanzi biturutse ku bayobozi.

Yavuze ko ibihugu byahoze bibanye kandi bizakomeza kubana uko byagenda kose.

Ati “Twe turi abakozi, turaza tukagenda ariko ibihugu byo bizahora ari ibituranyi. Rero kurwana, kujya mu makimbirane adafite icyo amaze ni uguta igihe ahubwo twakabaye dufatirana icyo gihe twiyubaka. “

Tshisekedi yavuze ko yabonye Kagame ari umuyobozi bafatanya ufite icyerekezo, ashingiye ku iterambere u Rwanda rwagezeho.

Ati “Namubonyemo ubushake bwo kujya mbere nkuko bigaragra dushingiye ku byakozwe aha mu Rwanda. Tumubona nk’umuntu wihebeye iterambere aho kuba amakimbirane adafite icyo amaze.Ni icyo rero nshaka mu bufatanye bwacu.”

U Rwanda na Congo bihuriye kuri byinshi birimo ikiyaga cya Kivu cyuzuyemo Gaz Methane, umugezi wa Rusizi umaze kubakwaho ingomero zihuza u Rwanda, u Burundi na Congo n’ibindi.

Tshisekedi yavuze ko u Rwanda na Congo bikwiye gufatanya kugira ngo ayo mahirwe bihuriyeho abyazwe umusaruro ku nyungu z’abaturage bose.

Perezida Tshisekedi yakiriye Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda wamushimiye ubufatanye bw'ingabo z'ibihugu byombi
Bagiranye ibiganiro ku mikoranire ya RDF na FARDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza