Perezida wa Botswana yasabye Kabila wa RDC kutiyamamariza indi manda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Mata 2018 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, kutiyamamariza indi manda.

Masisi umaze ukwezi kumwe ku butegetsi nyuma yo gusimbura Ian Khama, yavuze ko Kabila yarengeje igihe yagombaga kuba yaraviriye ku butegetsi.

Mu kiganiro yagiranye na ’London’s International Institute for Strategic Studies, Perezida Masisi yagize ati “Perezida wa Congo amaze ku butegetsi igihe kirenze icyari giteganyijwe. Icyo twizeye kuri Kabila ni ukwiyemeza kutongera kugaruka ku butegetsi uko byagenda kose.”

Masisi yavuze ko bigaragara ko Isi yananiwe gukemura ibibazo biri muri Congo nk’uko Reuters yabitangaje.

Ati “Congo nicyo gihugu gikize cyane muri Afurika ndetse bivugwa ko ari nacyo gikize ku Isi ariko Isi yagaragaje gutsindwa muri Congo.”

Botswana nicyo gihugu cya mbere muri Afurika kigaragaje ko kidashyigikiye Kabila ku mugaragaro.

Manda ebyiri Kabila yemererwa n’Itegeko Nshinga zagombaga kurangirana na 2016. Ntiyavuyeho kuko Komisiyo y’amatora yatangaje ko nta bushobozi buhari bwo gutegura amatora yo kumusimbuza, inakeneye gukora ibarura ry’abazatora.

Abatavuga rumwe na Leta bakeka ko kutava ku butegetsi kugamije guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo yiyongeze izindi manda.

Kabila ntiyemera cyangwa ngo ahakane niba azaguma ku butegetsi.

Kutava ku butegetsi kwa Kabila kjwateye imyigaragambyo yagiye yaduka mu bice bitandukanye by’igihugu igatwara ubuzima bw’abantu; imitwe yitwaje intwaro nayo yongeye kubura imirwano, bitera ubwoba amahanga ko igihugu gishobora gusubira mu ntambara nk’izo cyahozemo.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida muri RDC azaba tariki 23 Ukuboza uyu mwaka.

Perezida wa RDC, Joseph Kabila, asabwa kuva ku butegetsi
Perezida mushya wa Botswana, Mokgweetsi Masisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza