Perezida Zuma yashyizeho komisiyo izakora iperereza ku mikorere mibi y’ubutegetsi bwe

Yanditswe na
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yashyizeho Komisiyo ishinzwe kugenzura ibijyanye na ruswa n’imikorere idahwitse ya leta ivugwa muri iki gihugu, izayoborwa na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Raymond Zondo.

Perezida Zuma yatangaje ko iyi ntambwe igamije gutuma hakorwa iperereza ku birego birebana na ruswa mu gihugu nk’uko byemejwe n’Urukiko Rukuru ‘North Gauteng High Court’ mu myanzuro ruherutse gufata mu Ukuboza 2017.

Zuma yavuze ko iyi komisiyo izaba iyobowe na visi Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Raymond Zondo, watoranyijwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mogoeng Mogoeng, bisabwe n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe gucunga neza ibya rubanda, Thuli Madonsela muri raporo yatanze mu mpera za 2016.

Urukiko rwa ‘North Gauteng High Court’ rwategetse ko Zuma agomba gushyiraho komisiyo ishinzwe iperereza mu minsi 30 iyobowe n’umucamanza uzatoranywa na Mogoeng maze Zuma ubwe akishyura ikiguzi iri genzura rizatwara.

Mu nama y’ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, ANC, yabaye mu kwezi gushize, yemeje ko iperereza ryihutishwa ariko nyuma y’uyu mwanzuro Zuma agenza make.

Mu minsi yashize, amajwi y’abasaba Zuma kwegura ku butegetsi yabaye menshi ndetse mu byo yashinjwaga hakaba harimo no kuba yarananiwe gushyiraho iyi komisiyo.

Kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe inama ya mbere y’ishyaka riri ku butegetsi, ANC, izayoborwa na Cyril Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora iri shyaka akaba anahabwa amahirwe yo kuzasimbura Zuma ku buyobozi bw’igihugu.

Inteko Ishinga Amategeko na yo igiye gutangira kwiga ku mategeko agenga iyeguzwa rya Perezida nk’uko bigenwa n’ingingo ya 89 y’Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho.

Ubutegetsi bwa Jacob Zuma, bwakunze kunengwa imikorere idahwitse irangwa na ruswa mu nzego za leta, kwigwizaho ubukire ku bantu ku giti cyabo, ubusahuzi bw’umutungo wa leta n’imikoranire irangwa hagati ya Perezida Zuma n’umuryango w’abaherwe wa Gupta wo muri Afurika y’Epfo, kugeza ubwo bagira uruhare rukomeye mu miyoborere y’igihugu.

Ubutegetsi bwa Jacob Zuma, bwakunze kunengwa imikorere idahwitse irangwa na ruswa mu nzego za leta, kwigwizaho ubukire ku bantu ku giti cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza