Pistorius yavanywe muri gereza ajyanwa igitaranya mu bitaro

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Kanama 2016 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Umunyafurika y’ Epfo, Oscar Pistorius, wabaye umukinnyi rurangiranwa mu gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga; yakuwe muri gereza igitaraganya ajyanwa kwa muganga nyuma y’imvune yagize ahanutse ku gitanda.

Pistorius afungiye muri Gereza ya Kgosi Mampuru mu Mujyi wa Pretoria azira kwica arashe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp ku munsi w’abakundana mu 2013.

Urwego rushinzwe amagereza muri Afurika y’Epfo rwatangaje ko Pistorius yagize imvune, akajyanwa kuvurwa mu bitaro byigenga nyuma akagarurwa muri gereza.

Singabakho Nxumalo, Umuvugizi w’urwego rushinzwe amagereza n’ibikorwa byo kugorora, yavuze Pistorius yavunitse ahanutse ku gitanda.

Nxumalo ntabwo yigeze asobanura byinshi ku mvune ya Pistorius ahubwo yavuze ko ari amabanga yihariye y’abaganga gusa ngo [Pistorius] yahise asubizwa muri gereza ndetse iperereza kuri iyi mvune rirakomeje.

Gereza ya Kgosi Mampuru mu Mujyi wa Pretoria niyo Pistorius yari afungiyemo

Ku itariki 6 Nyakanga 2016 nibwo Pistorius yakatiwe igihano cy’imyaka itandatu azira kwica uwari umukunzi we Reeva Steenkamp.

Muri 2014 yari yakatiwe gufungwa imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ariko atabigambiriye. Abunganira umuryango wa nyakwigendera, bahise bajuririra iki gihano bavuga ko Pistorius akwiye guhamywa icyaha cy’ubwicanyi ndetse agakatirwa igifungo cy’imyaka 15 gusa ubucamanza bwaje gutegeka ko afungwa itandatu.

Pistorius we yakunze kwiregura avuga ko yishe Reeva atabigambiriye ahubwo ko yamwitiranyije n’umugizi wa nabi umwinjiranye mu nzu.

Mu minsi ya mbere y'urubanza, Oscar yananirwaga kwakira kumva ko yishe uwo yakundaga
Oscar Pistorius (ibumoso) n'umuvandimwe we Carl Pistorius (iburyo) agerageza kumukomeza umutima mu minsi ya mbere y'urubanza
Pistorius yaterwaga ishema no kuvugira mu ruhame ko akunda Reeva Steenkamp
Reeva Steenkamp na Pistorius bahoze ari inshuti
Pistorius ahabwa igihembo mu irushanwa ryo kwiruka mu mwaka wa 2012
Pistorius yamamaye mu gusiganwa mu cyiciro cy'abafite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza