Polisi ya Uganda igiye gusenya sitasiyo yayo yubakishijwe na Gen Kale Kayihura

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 8 Kanama 2018 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Uganda yatangaje ko Sitasiyo yayo ya Muyenga yubakishijwe na Gen Kale Kayihura, wahoze ayiyobora igiye gusenywa muri iki cyumweru kuko yubatswe mu isambu y’undi muntu.

Mu nama Polisi yagiranye n’abaturage ba Muyenga, Umuvugizi wayo, Emilian Kayima, yatangaje ko iyi sitasiyo igiye gusenywa kuko nyir’ubutaka yubatsemo abukeneye ngo abukoreshe ibindi.

Yagize ati “Iyi sitasiyo ya Polisi yubatse mu butaka bw’undi muntu kandi arashaka kubusubirana. Nka polisi twafashe icyemezo cyo kuyikuramo, abapolisi bose bayikoragamo bakajyanwa mu zindi sitasiyo byegeranye”.

Yavuze ko abapolisi hafi 100 bayikoreragaho bazajyanwa mu zindi sitasiyo za Bukasa, Kisugu na Kabalagala.

The Monitor ariko itangaza ko iki cyemezo cya polisi abaturage bahise bagitera utwatsi, bavuga ko ubutegetsi bwa Museveni bushaka gusibanganya ibikorwa byiza basigiwe na Gen. Kayihura cyane cyane muri Kampala.

Andi makuru iki kinyamakuru cyashoboye gukura mu bandi bayobozi ba Polisi ya Kampala, yemeza ko ngo nyir’isambu azwi neza, ndetse ko atemeranya n’ibivugwa na Polisi, agahakana yivuye inyuma ko ntacyo akeneye gukoresha ubwo butaka, ahubwo bari kumuhimbira ibinyoma kubera inyungu zabo atazi.

Hagati aho kandi bamwe mu baturage ba Uganda, bishyize hamwe batangiza igikorwa rusange cyo gusaba Urukiko Rukuru rwa Kampala kurekura Gen. Kale Kayihura cyangwa se akuburanishwa ku byaha akekwaho mu buryo bujyanye n’amategeko.

Sitasiyo ya Muyenda yubakishijwe na Gen Kayihura igiye gusenywa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza