Polisi yataye muri yombi abakora utunama tw’abadashyigikiye ko Museveni yazongera kwiyamamaza

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 12:35
Yasuwe :
1 0

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu 10 b’urubyiruko bakekwaho gukora inama zamagana umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga mu buryo bwemerera Perezida Yoweri Museveni kongera kuziyamamariza kuyobora iki gihugu.

Umuvugizi wa Polisi, Emirian Kayima, kuri uyu wa Mbere yatangarije Reuters ko urwo rubyiruko rwafatiwe mu mujyi wa Kampala rushaka abarutera ingabo mu bitugu ari nako rukwirakwiza udupapuro turiho ubutumwa bwamagana umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Bari mu nama zitemewe, ntibamenyesheje polisi mbere y’igihe ko bagiye guhura n’abaturage.”

Yakomeje avuga ko urwo rubyiruko rurimo guhatwa ibibazo mbere yo kugezwa mu butabera.

Perezida Museveni w’imyaka 73 yagiye ku butegetsi mu 1986, abatamushyigikiye bavuga ko ashaka kwiyamamariza indi manda mu 2021 kandi Itegeko Nshinga ritemera ko urengeje imyaka 75 yongera kwiyamamaza.

Guhindura ingingo ya 102 mu itegeko nshinga rya Uganda, bikomeje guteza impaka aho nko ku Cyumweru Polisi yarashe mu kirere muri Kaminuza ya Makerere nyuma y’aho abanyeshuri barwanye bapfa kutumva kimwe uyu mugambi.

Mu cyumweru gishize nibwo abadepite b’ishyaka NRM riri ku butegetsi bavuze ko baziga ku mushinga w’itegeko rikura ingingo ya 102 mu Itegeko Nshinga. Basobanura ko bitagamije guha amahirwe Museveni yo gukomeza kuyobora igihugu ahubwo ari ku nyungu z’abayobozi b’ahazaza.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza