RDC: Abantu 27 bamaze kwicwa na Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), yatangaje ko umubare w’abamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola, wiyongereye ukagera kuri 27.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Kabiri, iyi Minisiteri yatangaje uyu mubare nyuma y’uko hari uwapfuye wo muri Wangata mu Karere ka Mbandaka, ibipimo byo muri Laboratwari byemeje ko yari arwaye Ebola.

Rivuga ko kugeza ubu abantu 51 baketsweho Ebola kuva yatangazwa mu ntangiriro z’uku kwezi, abagera kuri 28 muri bo ibipimo byemeje ko bayirwaye, 21 ntibiremezwa cyangwa ngo bihakanwe naho abandi babiri biracyakekwa gusa.

Ebola ni cyo cyorezo gitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, kigafatwa nk’indwara yandura cyane; ishobora kwica 90% by’abayanduye, igateza ihungabana n’ubwoba muri rubanda kandi ntigire urukingo.

Muri RDC cyatangiriye mu gice cy’icyaro cyo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu ahitwa Bikoro.

Umuntu urwaye Ebola agaragaza ibimenyetso byo guhinda umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo kubabara umutwe no mu muhogo, bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri kugeza kuri 21 nyuma y’ubwandu. OMS ivuga ko ibi bimenyetso umuntu ashobora kubanza kubyitiranya n’iby’izindi ndwara nka Malaria, Tifoyide cyangwa Mugiga.

Abantu 27 bamaze kwicwa na Ebola muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza