RDC: Amasezerano ntakuka yo kwigiza inyuma amatora ya perezida yashyizweho umukono

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Ukwakira 2016 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Leta ya Congo n’abatavuga rumwe nayo bashyize umukono ku masezerano yo kwigiza inyuma amatora y’umukuru w’igihugu nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi bihuje impande zombi.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ukwakira 2016, nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi hagati Leta yahuriyemo n’abatavuga rumwe na yo ku kibazo cyo kwigiza inyuma amatora y’umukuru w’igihugu byari biyobowe n’umuhuza Edem Kodjo, Umunyatogo wigeze no kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri ayo masezerano impande zombi zemeranyijwe ko Perezida Kabila agomba kuguma ku butegetsi kugeza igihe hazabera amatora y’uzamusimbura muri Mata 2018.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, itangaza ko aya masezerano atagaragaza neza niba Kabila atemerewe kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri asoje.

Gusa yibutsa ko ingingo zigize Itegeko Nshinga zigomba kurindwa no kubahwa.

Nubwo aya masezerano yanzwe n’amahuriro abiri atavuga rumwe na Leta arimo Mouvement de Libération du Congo (MLC) na Rassemblement Congolais pour la Democratie(RCD), ntibyayabujije ko ashyirwaho umukono.

Mu gihe yasinywaga, umutekano wari wakajijwe kuko hari abari batangiye imyigaragambyo berekana ko batayashyigikiye kuko batigeze bitabira ibyo biganiro.

Ku ikubitiro, Vital Kamerhe, Umuyobozi w’Ishyaka ry’Ubumwe bw’Abanye-Congo (UNC) niwe washyize umukono ku masezerano hakurikiraho Néhémie Mwilanya, Umuyobozi mu biro bya Perezida Kabila wabanje gusoma ingingo ku ngingo ibikubiye mu masezerano mbere yo kubishyiraho umukono.

Igikorwa cyo gushyira umukono kuri aya masezerano cyaranzwe n’akanyamuneza kenshi, bamwe mu bayitabiriye ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaza ko niyubahirizwa azatanga umusaruro mwiza.

Umuhuza mu biganiro Edem Kodjo, yakomoje ku gitutu yabanje gushyirwaho n’uruhande rw’abatavuga rumwe na leta bavuga ko abogama ariko anishimira intambwe yatewe.

Yagize ati “Mwanditse amateka. Iyi ni inkingi ikomeye ndetse n’inzira iganisha ku mahoro arambye mu gihugu."

David Gressly, icyegera cy’Uhagarariye Umunyamabanga wa Loni muri RDC, wari witabiriye ibyo biganiro yatangaje ko bishimiye iki gikorwa kandi bizeye ko bizarushaho kuba byiza.

Ati “Turasaba Abanyecongo bose guha agaciro inyungu rusange kurenza inyungu z’umuntu ku giti cye ndetse no kubahiriza amasezerano ashyizweho umukono n’impande zombi kuko ari yo nzira rukumbi yo gusohoka neza mu bibazo byo kutumvikana ku matora byari biriho ubu ngubu. Turasaba imitwe yose ya politiki gukora mu buryo butuma mu gihugu haza umwuka mwiza no kwizerana. Monusco tuzakomeza kubungabunga amahoro mu buryo butabogamye kugira ngo amashyaka yose akomeze kubahiriza itegeko nshinga.”

Manda ya kabiri ya Perezida Kabila izarangira tariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka, abatavuga rumwe bifuzaga ko nyuma y’iyi tariki yahita ava ku butegetsi ariko byemejwe ko azageza muri Mata 2018 kugeza hatowe uzamusimbura.

Umuyobozi w’Ishyaka rya UNC ritavuga rumwe n'ubutegetsi, Vital Kamerhe, aganira n’itangazamakuru ku munsi wa mbere w’ibiganiro byahuje Leta n’abatavuga rumwe
Umuhuza mu biganiro Edem Kodjo, yishimiye intambwe yatewe yo gushyira umukono ku masezerano agenga ingengabihe y’amatora y’umukuru w’igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza