RDC: Ebola imaze guhitana abarenga 1000

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yatangaje ko abaturage b’iki gihugu barenga 1000 bamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola.

Icyorezo cya Ebola cyatangiye kumvikana muri iki gihugu muri Kanama 2018, nicyo cya kabiri kimaze kwica abantu benshi mu mateka y’iki gihugu.

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, Dr Michael Ryan, yavuze ko kutizera abaganga n’ibibazo by’umutekano bikomeje gukoma mu nkokora ingufu zashyizwe mu guhangana n’iki cyorezo mu Burasirazuba bwa RDC.

Dr Ryan yavuze ko kuva muri Mutarama habarurwa ibitero 199, byabagwe ku bigo nderabuzima n’abakora muri serivisi z’ubuzima.

Abakora mu buvuzi bahawe inkingo, abarenga ibihumbi 100 bamaze gukingirwa ariko ubwicanyi bukomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bw’iki gihugu ahari imitwe yitwaje intwaro.

RDC kandi yugarijwe n’icyorezo cy’iseru cyishe abagera ku 1000 mu bihumbi 50 by’abari bafashwe nacyo.

OMS yemeje ko iseru iri mu ntara 14 kuri 26 zigize iki gihugu, iri kandi mu bice by’imijyi n’icyaro.

Icyorezo cya Ebola cyaherukaga muri Afurika hagati y’umwaka wa 2014-2015, ubwo cyahitanaga abantu basaga 11,300 mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba nka Sierra Leone, Liberia na Guinée.

Abarenga 1000 bamaze guhitanwa na Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza