RDC: FDLR yashyizwe ku isonga mu mitwe yashimuse abaturage barenga 3000

Yanditswe na Habimana James
Kuya 15 Kanama 2019 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’Inyeshyamba ukorera mu mashyamba ya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washyizwe imbere mu mitwe ikorera muri RDC wagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo gushimuta no kwica abaturage mu myaka itatu ishize.

Kuva muri Kamena 2017 nibura abaturage 3 300 bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru bashimuswe n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro.

Iyi mibare ikubiye muri raporo yahuriweho n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (Human Rights Watch-HRW) n’uwakoze Inyigo kuri Congo ukorera i New York, yasohowe ku wa 14 Kanama 2019.

HRW yavuze ko 35% by’abaturage bashimutiwe muri RDC, byakozwe n’imitwe ikomoka mu bindi bihugu ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Rutshuru.

Raporo igaragaza ko “Mu gace ka Rutshuru aho abagera kuri 35% bashimutiwe hakunda kuvugwa ibikorwa by’ihohoterwa. Benshi bafashwe mu nzira ihuza Goma-Rutshuru no mu yindi mijyi ya Rutshuru.”

Utu ni uduce twabaye nk’icumbi rikambitsemo imitwe nka FDLR n’izindi nyeshyamba zikorera muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Raporo yashyizwe ahabona ifite amapaji 17, iri mu mushinga wo kugaragaza igipimo cy’umutekano muri RDC.

Ikinyamakuru Actualite cyavuze ko raporo yashyizwe ahabona igaragaza ko mu myaka ibiri ishize abasivili 1,900 bishwe naho uduce twibasiwe cyane tukaba ari utwa Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Imitwe 130 ni yo iri inyuma y’ishimuta rya hato na hato no guteza umutekano muke muri RDC.

Kuva mu Ukwakira 2019, Ingabo za FARDC zatangiye kurwanya inyeshyamba zirwanira ku butaka bwa RDC mu gace ka Masisi, zirimo iz’abenegihugu n’inyamahanga zirimo iza FDLR, Nyantura, NDC na Maï-Maï.

FDLR yashyizwe ku isonga mu mitwe yashimuse abaturage barenga ibihumbi bitatu mu myaka ibiri ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza