Ibigo bitanga serivisi z’itumanaho kuri uyu wa Kane byamenyeshejwe uyu mwanzuro wa guverinoma, ndetse ikigo Africell gihita gisubiza ku murongo abakoresha internet yacyo.
Mu gihe ibintu byari bitangiye gushyuha hegereje umunsi wo gutangaza ibyavuye mu matora, internet n’uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi byari byahagaritswe, nk’uko ikinyamakuru Politico cyandikirwa muri RDC cyabitangaje.
Guverinoma yatangaje ko yafashe icyo cyemezo hagamijwe kwirinda ko hazabaho gukwirakwiza ibihuha ku byavuye mu matora.
Mu majwi y’agateganyo yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Felix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi ni we watsinze amatora n’amajwi 7.051.013 ahwanye na 38.57%. Akurikiwe na Martin Fayulu wagize 6.366.732 angana na 34.83% mu gihe Emmanuel Shadary wari umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi yagize amajwi 4.357.359 angana na 23.84%.

TANGA IGITEKEREZO