RDC: Guverinoma yongeye kwitambika mu ishyingurwa ry’impirimbanyi Etienne Tshisekedi

Yanditswe na Jean Luc K. Mugisha
Kuya 11 Werurwe 2017 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Inama idasanzwe y’abaminisitiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateraniye i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Werurwe yateye utwatsi icyifuzo cyo gushyingura Tshisekedi mu mujyi, mu gace gasanzwe gatuwemo n’abantu.

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’iminsi itatu ubutegetsi bwo muri iki gihugu butegetse ko ibikorwa byo kubaka imva ya Etienne Tshisekedi, umuyobozi w’ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UDPS, bihagarikwa.

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Emmanuel Ramazani Shadary, yatangaje ko iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo kwanga kunyuranya n’amabwiriza agenga gushyingura muri Congo.

Yagize ati “Nta handi hatari mu irimbi ashobora gushyingurwa.”

Yakomeje atangaza ko Guverinoma yongeye kwerekana ubushake bwo gutanga ubufasha mu bijyanye n’imihango yo gushyingura Etienne Tshisekedi wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Zaïre.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru yanditse ko ubutegetsi nyubahiriza tegeko bw’icyo gihugu na UDPS, ishyaka rya Etienne Tshisekedi, badasenyera umugozi umwe ku bijyanye no kugarura umurambo w’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu; watabarutse ku ya 1 Gashyantare 2017, aguye mu Bitaro biherereye i Bruxelles mu Bubiligi.

N’ubwo impande zombi zitavuga rumwe ku hantu azashyingurwa, umuryango wa Etienne Tshisekedi n’ishyaka rye bavuga ko bagaragaje icyifuzo cyo kumushyingura ku cyicaro cy’ishyaka yahoze ayobora, Leta yo ikavuga ko agomba gushyingurwa mu irimbi riherereye muri Komini ya Gombe.

Umuvugizi wa Leta muri RDC, Lambert Mende Omalanga niwe uheruka gutangaza ko imirimo yo kubaka imva ya Etienne Tshisekedi yahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza