RDC: Ibihano byafatiwe abayobozi bishobora gukoma mu nkokora Kabila ushaka gukomeza kuba perezida

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Nyakanga 2017 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU biherutse gutangaza urutonde rw’abantu 17 bakomeye mu butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, igikorwa gishobora gukoma mu nkokora umugambi wa Perezida Joseph Kabila wo kuba yakongera kwiyamamaza.

Manda ya Kabila yarangiye mu Ukuboza 2016, ariko yanga kuva ku butegetsi kuko yavugaga ko igihugu kititeguye kuba cyategura amatora, abatavuga rumwe bo bagahamya ko ari amaco yo gukomeza kugundira ubutegetsi.

Ubwo manda ye yarangiraga, Félix Tshisekedi, umuhungu wa nyakwigendera Etienne Tshisekedi wari uzwiho kutavuga rumwe n’ubutegetsi, yabwiye Jeune Afrique ko bazakoresha imbaraga z’imbere mu gihugu ndetse bakanitabaza amahanga ariko Kabila ntakomeze kuyobora.

Uburyo bwa mbere ariko bwabaye nk’ubukomwa mu nkokora n’urupfu rwa Etienne, ndetse no guhunga kwa Moïse Katumbi washyiriweho impapuro zimuta muri yombi na leta ya Congo, ibintu Kiliziya gatolika ifata nk’akagambane.

Kuva muri Kamena 2016 ariko abantu 17 bari mu butegetsi bashyizwe ku rutonde rwabafatiwe ibihano na EU ndetse na Amerika.

Muri Gicurasi uyu mwaka uru rutonde rwashyizweho abandi bantu icyenda bafatiwe ibihano na EU, barimo n’Umuvugizi wa guverinoma Lambert Mende ushinjwa kubangamira uburenganzira bwo gutanga amakuru no kuyahabwa, bigira uruhare mu gutuma Kabila aguma ku butegetsi.

Nk’uko Jeune Afrique yabyanditse, ibi bihano birimo kubuzwa kujya mu bihugu bigize EU na Amerika, gufatirwa kw’imitungo yabo iri muri iki gihugu, ngo bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri Kabila zirimo no kubangamira umugambi we gukomeza kuyobora.

By’umwihariko kuba amafaranga aba bantu bafite ku ma konti ari mu bihugu byo hanze adashobora gushyirwa mu madolari, ngo bishobora kuba ikibazo cy’ingutu muri iki gihugu usanga idolari ari ryo rikoreshwa cyane.

Nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba, kuba amasosiyete yo muri Amerika arimo Visa na Western Union yarahagaritse imikoranire na bariya bantu, ngo bikomeje kugira ingaruka ku migendekere myiza y’ubucuruzi bwabo.

Ibi ariko ku rundi ruhande bisa n’ibidateye ubwoba Kabila, udasanzwe agirana umubano wihariye na biriya bihugu ahubwo akibanda, Umujyanama we Barnabé Kikaya Bin Karubi akaba ahamya ko ibyo bakwifuza gukorera kuri uriya mugabane banabisaga muri Afurika no muri Aziya.

Mu kwiyegereza ibihugu byiganjemo ibyo muri Afurika, Kabila udakunze gukora ingendo mu mahanga yasuye Misiri, Gabon ndetse akaba yanitabiriye inama ya 29 y’Umuryango w’Ubumwe ba Afurika iteraniye muri Ethiopia kuva tariki ya 3-4 Nyakanga 2017.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza