RDC: Ibitero 132 byagabwe ahavurirwa Ebola bihitana abantu bane

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko mu mezi 10 ashize imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero 132 ku bigo bikorerwaho ubuvuzi ku barwaye n’abakekwaho icyorezo cya Ebola.

Itangazo ryashyizwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ubuzima muri Congo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko kuva muri Kanama 2018 kugeza kuwa 20 Gicurasi 2019, hagabwe ibitero 132 ku bigo bivurirwamo bikanasuzumirwamo icyorezo cya Ebola, abarwayi hamwe n’abaganga bane babaka barahasize ubuzima.

Yagize iti “Hagati y’itariki ya 1 Kanama 2018 na tariki 20 Gicurasi 2019, ibitero 132 byagabwe ku bakora ibikorwa by’ubuvuzi bw’indwara ya Ebola byahitanye abantu bane bikomeretsa abandi 38 barimo abarwayi n’abakora muri serivisi z’ubuzima”.

Ati “Kubera ubwo bwicanyi, abaforomo n’abaganga bakoreraga mu Ntara ya Beni na Lubero bavuye muri utwo duce ku bwo gukiza amagara yabo, ibigo by’ubuvuzi nabyo byafunze imiryango.”

Inama rusange y’abakora ibikorwa by’ubuvuzi muri Congo Kinshasa, yasabye ubuyobozi bw’iki gihugu gushyira iherezo ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa abakorera mu duce twugarijwe n’icyorezo cya Ebola kugira ngo ibikorwa by’ubuvuzi bibashe gukomeza.

Mu gihe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bidahagaritswe mu maguru mashya, ngo biteguye gukora imyigaragambyo mu ituze.

Kuva Muri Kanama 2018 abantu 1.254 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola, abagera 1.888 barwaye iyi ndwara muri bo 1.800 byemejwe ko bayirwaye, mu gihe 88 bayiketsweho.

Abantu 492 bo baravuwe barakira. Abarwayi bashya ba Ebola babaruwe kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi bakaba ari 11, abantu batandatu bashya bakaba barapfuye mu gihe abo yaketsweho bashya ari 343.

Abakora ibikorwa by'ubuvuzi bw'indwara ya Ebola bakomeje kwibasirwa n'imitwe yitwaje intwaro muri Congo Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza