RDC : Igisirikare cyatangije urugamba rushya rwo guhashya imitwe irimo na ADF

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Mutarama 2018 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (FARDC) cyangije ibikorwa bishya bigamije guhashya burundu imitwe yitwaje intwaro irimo n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Inyeshyamba za ADF zikekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’ingabo 14 z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri RDC, ziciwe mu Burengerezuba bw’iki gihugu, mu Ukuboza umwaka ushize.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko umunyamakuru wabyo yabonye imodoka za gisirikare zitwaye ingabo zigera kuri 300 ziganjemo urubyiruko, zerekeza mu gace gaherereye muri kilometero 35 uvuye mu Mujyi wa Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Gen.Marcel Mbangu uyobora ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko uru rugamba batangije rugamije guhashya burundu imitwe yitwaje intwaro iri mu duce twa Beni na Lubero by’umwihariko ADF, mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri utu duce.

Umutwe wa ADF ugendera ku mahame ya Islam, ni umwe mu mitwe myinshi ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, intara ebyiri zihana imbibi na Uganda, u Burundi, u Rwanda na Tanzania.

Kuva washingwa mu 1995 ugamije kurwanya leta ya Uganda iyobowe na Perezida Yoweri Museveni, umaze kwica abasivili bagera kuri 700.

Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica, gusahura no gutuma abatari bake bava mu byabo. Ku Cyumweru umwe muri yo wishe ukoresheje imihoro abasirikare bane mu ngabo za leta bari hafi y’ikibuga cy’indege cya Kananga mu Ntara ya Kasaï.

Marcellin Assoumani Issa Kumba uyobora ingabo muri Kasaï yabwiye AFP ko bigoye guhita bamenya umubare w’abapfuye, gusa yemeza ko ababikoze ari amabandi ashaka guteza umutekano muke muri uyu mujyi.

Imvururu muri iyi ntara zatangiye muri Nzeri 2016, nyuma y’urupfu rwa Kamuina Nsapu, umuyobozi gakondo utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, wishwe n’ingabo za leta.

Imirwano hagati y’ingabo za leta n’abari bashyigikiye Nsapu imaze kugwamo abagera ku bihumbi bitatu, mu gihe abagera kuri miliyoni 1.4 bavuye mu byabo. Mu bapfuye harimo n’abakozi babiri b’Umuryango w’Abibumbye bari mu iperereza ku byobo rusange bihambwamo abantu, bishwe tariki 12 Werurwe 2017.

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo zatangije ibitero byo guhashya imitwe yitwaje intwaro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza