Kuwa Gatatu nibwo iyi gereza yari icumbikiye abakubye inshuro enye imfungwa n’abagororwa 1500 yagabweho igitero, abari bayifungiwemo baratoroka.
Polisi yatangaje ko mu basaga 4600 batorotse harimo Ne Mwanda Nsemi, umuyobozi w’umutwe wa Bundu dia Kongo, ushingiye ku myemerere gakondo, n’abandi bakoze ibyaha birimo n’ubwicanyi.
Abo mu mutwe wa Bundu dia Kongo nibo bagabye iki gitero ahagana saa kumi za mu gitondo, bagamije gutorokesha umuyobozi wabo.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, itangaza ko gutoroka kw’izi mfungwa bihangayikishije abatuye Kinshasa, kuko benshi muri abo ari urubyiruko ruzwiho kwitwaza ibyuma, rukambura abantu telefoni n’amasakoshi.
Polisi yashyizeho imirongo ya telefoni abaturage bashobora kwifashisha igihe bahuye n’umwe mu batorotse ndetse itangaza ko hari abatari bake imaze kongera guta muri yombi.
Gereza ya Makala yubatswe mu gihe cy’abakoloni, ifungiwemo abagera ku 7 400, biganjemo abakoze ibyaha birimo kwiba, urugomo n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO