RDC: Imyiteguro yo gushyingura Étienne Tshisekedi umaze imyaka ibiri apfuye yajemo kirogoya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Urugendo rwagombaga gutwarwamo umubiri wa Etienne Tshisekedi uvanwa i Bruxelles ujyanwa i Kinshasa, mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, rwasubitswe mu gihe kitazwi ku mpamvu ziswe ‘ibibazo mu myiteguro y’indege’.

Bikaba byagize ingaruka zikomeye ku minsi itatu y’ibirori byo gusezera mu cyubahiro kuri uyu mugabo utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, byari byateguwe.

Kinshasa yari yiteguye neza, ibice byegereye Stade des Martyrs, aho ibirori byari biteganyijwe kubera byari byasukuwe. Abayobozi benshi ndetse n’abanyamakuru bari bahawe ibyangombwa nta mananiza.

Ubuyobozi bukaba bwari bwatangaje ko uyu munsi wo kuwa Kane ari ikiruhuko cyishyurirwa i Kinshasa. Icyakora, indege yagombaga kuzana umubiri wa Etienne Tshisekedi, ntiyigeze igera i Kinshasa nk’uko byari biteganyijwe Saa mbili za mugitondo.

Yagombaga guhaguruka ku kibuga cy’indege cya gisirikare i Melsbroek kiri i Bruxelles, nyuma y’ibirori byagombaga kwitabirwa na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ingabo w’u Bubiligi, Didier Reynders, nabyo byasubitswe.

Amakuru aturuka ku mudipolomate w’u Bubiligi, avuga ko gusubiza umubiri wa Tshisekedi i Kinshasa byakererejwe n’ikibazo cy’imyiteguro y’indege. Indege ya A330 ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 270 niyo yari yateganyijwe n’ubuyobozi bwa RDC ngo itware umubiri ndetse n’abandi bantu ba hafi.

Abayobozi i Kinshasa ntabwo barakira iri subika kuko kuwa Gatatu nimugoroba bari bagifite icyizere ko gahunda yo kuwa Kane igumaho.

Abashinzwe gutegura ibyo gushyingura Tshisekedi, babinyujije mu itangazo bijeje ko buri cyose kirimo gukorwa ngo umubiri ugarurwe kuri uyu wa Kane, saa kumi z’umugoroba ube ugejejwe ku kibuga mpuzamahanga cya N’djili.

EtienneTshisekedi yapfuye tariki 1 Gashyantare 2017 mu Bubiligi, byari byitezwe ko kuri uyu wa Kane i Kinshasa hatangira imihango yo kumuherekeza nk’intwari ya RDC.

EtienneTshisekedi wa Mulumba yabaye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta zose zategetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva yabona ubwigenge. Abo ku ruhande rwe bavuga ko Joseph Kabila ari we wari waranze ko umurambo we ucyurwa ugashyingurwa mu cyubahiro.

Umuhungu we Félix Tshisekedi, uyobora RDC yategetse ko umubiri wa Se ugarurwa mu gihugu ugashyingurwa mu cyubahiro mu mihango yagombaga gusozwa kuwa Gatandatu.

Jeune Afrique yanditse ko abakuru b’ibihugu batandatu biteganyijwe ko bazitabira umuhango wo gushyingura kuwa Gatandatu barimo; Alpha Condé wa Guinée, Faure Gnassingbe wa Togo, Joao Lourenço wa Angola, Edgar Lungu wa Zambie, Paul Kagame w’u Rwanda, Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville.

Umubiri wa Étienne Tshisekedi ntiwagejejwe i Kinshasa nk'uko byari byitezwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza