RDC : Jean Pierre Bemba yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Kanama 2018 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Jean Pierre Bemba yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu Ukuboza 2018.

Bemba uherutse kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) yasesekaye i Kinshasa ku wa Gatatu, yakirwa n’abarenga ibihumbi 100 biganjemo abambaye imyambaro n’imiringa biriho ibirango n’amafoto bye.

Uyu munyapolitiki yatanze kandidatire kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Kanama 2018 mbere y’icyumweru ngo ibikorwa byo kuzakira bisozwe. Yari aherekejwe n’umugore we n’abandi bayobozi bo mu Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana muri Congo (MLC).

Uyu musenateri wari ucungiwe umutekano n’abapolisi, ni umukandida wa kabiri utanze kandidatire nyuma ya Seth Kikuni w’imyaka 37.

Bemba w’imyaka 55 waherukaga mu gihugu mu myaka 11 ishize, yatsinzwe amatora yo mu 2006yari ahanganyemo na Kabila wabonye amajwi 58,05 % kuri 41,95 % ye.

Uyu mugabo wabaye Visi Perezida mu 2003 nyuma y’amasezerano y’amahoro, mu 2007 yahungiye mu Bubiligi nyuma y’imirwano yabereye i Kinshasa, aza gutabwa muri yombi mu 2008 i Bruxelles ashyikirizwa ICC ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye zibumbiye mu mutwe wa MLC hagati ya 2002 na 2003.

Bemba yagizwe umwere na ICC yari yaramukatiye gufungwa imyaka 18, icyemezo cyashimishije inkoramutima ze mu Burengerazuba bwa RDC n’ab’i Katanga bari mu buyobozi bamufashije kugaruka mu gihugu.

Jeune Afrique yanditse ko abamuteze ku kibuga cy’indege bari bafite ibyapa bigaragaza impinduka banyotewe muri politiki. Byari byanditseho ko ‘‘Kabila witonde, manda yageze ku musozo, igendere mu mahoro Kabila. Bemba uzamwogoshe ubwanwa bwera.’’

Inzego z’umutekano muri RDC zahise zisaba imodoka zari ziherekeje Bemba gusohoka mu kibuga cy’indege mu gucogoza imvururu ndetse yanabujijwe gushyira ibikapu bye mu nyubako iri hafi y’icumbi rya Perezida Kabila ku mpamvu z’umutekano.

MLC yatangaje ko uburenganzira bwa Jean Pierre Bemba bwahonyowe.

Bemba wigeze kuba Visi Perezida muri RDC ategerejwe mu Mujyi wa Gemena aho azasura imva ya se, wari umwe mu bakomeye ku butegetsi bwa Maréchal Mobutu.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, Moïse Katumbi na we utavuga rumwe n’ubutegetsi azagera mu gihugu ndetse mu Mujyi wa Lubumbashi abaturage bararikiwe kumwakirana urugwiro. Uyu muherwe wakatiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera kwinjiza abacanshuro mu gihugu, ashobora gutabwa muri yombi mu gihe azaba akandagiye ku butaka bwacyo.

Amatora y’uzasimbura Joseph Kabila wafashe ubutegetsi mu 2001, ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Jean Pierre Bemba yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza