RDC: Kiliziya yamaganye ibikorwa by’ubunyamaswa byakozwe n’abashinzwe umutekano

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’urupfu rw’abantu baguye mu myigaragambyo yari yateguwe n’abakirisitu gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku cyumweru, ubuyobozi bwa Kiliziya bwamaganye ibyakozwe n’abashinzwe umutekano bifatwa nk’ibikorwa by’ubunyamaswa.

Iyi myigaragambyo yakozwe n’abakirisitu bari mu duce dutandukanye tw’umurwa mukuru Kinshasa bagaragaza ko badashyigikiye Perezida Joseph Kabila, nyuma baza gutatanywa na Polisi ndetse n’inzego za gisirikare hifashishijwe imyuka iryana mu maso.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Kabiri, Cardinal Laurent Monsengwo uyobora Diyosezi ya Kinshasa, yamaganye ibikorwa yise ibya kimanyamaswa abashinzwe umutekano bakoreye abaturage bashinzwe barinda.

Ati “Ni gute tuzagirira icyizere abayobozi badashoboye kurinda abaturage, kuzana amahoro, ubutabera n’urukundo by’abaturage? Ni gute tuzizera abayobozi bahonyora nkana ubwigenge bw’abaturage ku bijyanye n’idini, mu gihe ubwigenge bw’idini busanzwe ari umusingi w’ubundi bwigenge bwose?”

Mu bikorwa yagaragaje byakozwe n’izi nzego harimo kubuza abakirisitu kwinjira mu kiliziya, gutera imyuka iryana mu maso abari mu gitambo cya misa, kubambura amafaranga na telefoni, kurasa amasasu ya nyayo ku bantu bafite bibiliya gusa, guta muri yombi abapadiri n’ibindi.

Uretse ibyakozwe ku cyumweru, Mosengwo yanamaganye uburyo leta ipfukirana amadini igamije guhishira ibikorwa bibi birimo kunyereza umutungo bikorwa n’abayobozi ndetse no gushaka kuguma ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza ko abantu batanu aribo bapfuye abandi benshi barakomereka n’aho abagera ku 120 batabwa muri yombi.

Mu kiganiro na Jeune Afrique ariko Umuyobozi wa Polisi ya Kinshasa, Gen. Sylvano Kasongo, yahakanye iyi mibare, yemeza ko babiri gusa aribo baguye muri iyi myigaragambyo, undi wapfuye akaba ari uwo mu mutwe wa Kamuina Nsapu warasiwe hafi y’isoko rya Liberité.

Yanagarutse kandi ku mashusho agaragaza abapolisi bambura abaturage muri Paruwasi ya Mutagatifu Kizito iri ahitwa Kingabwa, avuga ko bagiye gukora iperereza kugira ngo abakoze ibi byaha bahanwe.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, aherutse gusaba Kabila umaze umwaka yaranze kuva ku butegetsi kandi manda ye yararangiye kuburekura mu mahoro.

Kabila yasimbuye se, Laurent Kabila mu 2001, yanze kurekura ubutegetsi ubwo manda ye ya kabiri yari igeze ku musozo mu Ukuboza 2016.

Cardinal Laurent Monsengwo uyobora Diyosezi ya Kinshasa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza