RDC: Loni imaze gutahura ibyobo rusange 40 byahambwemo abantu ishinja FARDC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Mata 2017 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye watangaje kuri uyu wa Gatatu, ko wavumbuye ibindi byobo rusange 17 byashyinguwemo abantu mu Ntara ya Kasaï muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byobo bije bikurikira ibindi byatahuwe mu bihe bishize ku buryo ubu habarurwa ibigera muri 40 kuva muri 2016 nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe uburenganzira bwa Muntu, M. Zeid, yatangaje ko hakenewe iperereza k’ubugizi bwa nabi muri ako gace, kandi ko Congo nitabikora azatabaza Umuryango Mpuzamahanga gufasha iperereza, harimo iry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasabye Leta ya Congo gukora ku bwicanyi muri Kasaï.

M. Zeid yatangaje ko ibyo byobo rusange byashyinguwemo abantu byatahuwe mu iperereza ryakozwe hagati y’itariki ya 5 n’iya 7 Mata 2017 ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu na Polisi ya Loni.

Iyi raporo yashyize mu majwi Igisirikare cya Congo (FARDC) kuba inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

M. Zeid yatangaje ko Loni ifite amakuru ko iki gisirikare cya Congo cyacukuye ibyo byobo bigahambwamo abantu nyuma y’imirwano yagihuje n’inyeshyamba z’umutwe witwa ‘Kamuina Nsapu’ hagati y’itariki ya 26 n’iya 28 Werurwe. Avuga ko abantu 74 barimo abana 30 bahiciwe.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, yatangaje ko ibabajwe n’ibyo bikorwa, kandi yatangije iperereza, hakaba hagomba gutegereza ikizavamo ngo hagaragare abari inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

Hamwe mu hasanzwe icyobo rusange cyahambwemo abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza