RDC: Tshisekedi na Katumbi bemeranyije kwitoramo uziyamamariza kuba Perezida

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Gicurasi 2018 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Moïse Katumbi na Félix Tshisekedi bemeranyije kwitoranyamo umwe uziyamamaza ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Katumbi na Tshisekedi ni bamwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo.

Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Gicurasi 2018, nibwo aba bagabo bombi bemeranyije kwitoramo uziyamamaza nyuma yo guhurira mu nama i New York. Bemeranyije gufatanya gutegura imigabo n’imigambi ihuriweho ndetse no kwitoramo umukandida umwe uziyamamaza mu matora nkuko biri mu itangazo basohoye.

Jeune Afrique yatangaje ko amahirwe menshi yo kwiyamamaza ahabwa Tshisekedi kuko Katumbi ari mu buhungiro akaba anafite ibyo akurikiranyweho n’ubutabera bwa Congo. Katumbi yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu adahari azira kwinjiza abacancuro mu gihugu ndetse n’ibindi byaha akurikiranyweho byo kugira ubwenegihugu bw’u Butaliyani.

Muri iri tangazo rihuriweho kandi basabye Perezida Joseph Kabila kudahirahira ashaka indi manda ngo kuko byaba ari ukunyuranya n’Itegeko Nshinga.

Basabye kandi ko imfungwa zose za Politiki zirekurwa ndetse banagaragaza ko badashyigikiye imashini z’ikoranabuhanga zishobora kuzifashishwa mu matora.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azaba tariki 23 Ukuboza 2018.

Moïse Katumbi (iburyo) na Félix Tshisekedi bemeranyije gufatanya mu matora ya Perezida muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza