RDC yataye muri yombi abakekwaho gushimutira Umukerarugendo w’Umunyamerika muri Uganda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Abagabo babiri bakekwaho gushimutira umukerarugendo ukomoka muri Uganda hamwe n’umushoferi we muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth, bagiye koherezwa mu gihugu cyabo nyuma yo gufatirwa muri RDC.

Alex Byamukama na Memory Derrick bafatiwe i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize.

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga, yatangaje ko gahunda yo kohereza mu gihugu cyabo aba bagabo irimbanyije.

Polisi yatangaje ko aba bagabo bafatanyije n’undi witwa Onesmus Byaruhanga wafashwe mbere, bagashimuta Kimberly Sue n’uwari uri kumutembereza muri Pariki witwa Jean Paul Mirenge.

Sue na Mirenge bashimuswe ari nimugoroba mu kwezi gushize. Aba bagabo bashinjwa ko babatse miliyari 1.8 z’amashilingi kugira ngo babarekure ariko bakaza kwishyurwa miliyoni 112 gusa.

Umunyamerika Kimberly Sue na Jean Paul Mirenge bashimutiwe muri Pariki yo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza