Somalia : Abagera kuri 20 bivuganywe bari mu rukiko

Somalia : Abagera kuri 20 bivuganywe bari mu rukiko


Yanditswe kuya 14-04-2013 - Saa 16:11' na Emmanuel Kanamugire

Mu mujyi wa Mogadishu muri Somalia, abantu bagera kuri 20 bahitanywe n’igitero cyabagabweho ubwo bari mu nzu y’urukiko.

Nk’uko tubikesha BBC, igipolisi cyo muri Sonaliya, cyatangaje ko abantu bitwaje intwaro batamenyekanye binjiye mu rukiko i Mogadishu, ntibagaragaza ariko ababuranaga, batangira kurasa abashinzwe umutekano, nabo bagerageza kwirwanaho ariko hagwamo abatanu bagera kuri 20.

Nyuma y’icyo gitero kandi muri Mogadishu, Umuyobozi ushinzwe iperereza, Abdirahman Mohamed, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu cyishe abantu benshi, ariko we ntiyatanze umubare.

Bamwe mu bari ahabereye icyo gitero sanganya batangaje ko abagabye iki gitero bari bambaye imyambaro isa n’iy’igisirikare cya Somaliya.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umutekano mu Mujyi wa Somalia wajemo agahenge kuva aho abarwanyi ba al-Shabab bawuviriyemo, nyamara ariko abiyahuzi ntibasiba kuwugabamo ibitero.

Hashize imyaka igera kuri 20 Somaliya ibaye indiri y’intambara zishingiye ku moko, izishingiye kuri politiki n’udutsiko tw’abayisilamu bashaka kwigarurira igihugu.

Hari ababonywe bari gucika basohoka mu cyumba cy'urukiko harashwe(Ifoto/internet)
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO