Sudani y’Epfo yateye utwatsi ibyo kuvanga ingabo zo mu Karere n’iza Loni

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Kanama 2016 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Sudani y’Epfo yamaganye icyifuzo cy’Umuryango w’Abibumbye,Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ibihugu bikomeye byo ku mugabane w’i Burayi,ndetse n’ibyo mu karere k’ibiyaga bigari cyo kohereza izindi ngabo z’Abanyafurika zikagenzurirwa hamwe n’izisanzwe zibungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Mu cyumweru gishize nibwo Guverinoma yavuye ku izima yemera ko ingabo z’Abanyafurika zoherezwa mu murwa mukuru Juba, zigahosha imirwano yadutse hagati y’ingabo za Perezida Salva Kiir n’iza Visi Perezida we, Riek Machar mu ntangiriro z’ukwezi gushize. Iyi mirwano yahitanye abasivili barenga 270 abandi bava mu byabo.

Reuters yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu ko Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri icyo gihugu, Michael Makuei, yavuze ko ziriya ngabo zigiye koherezwa zigomba kuba zigenga ntaho zihuriye n’iz’Umuryango w’abibumbye zisanzweyo (UNMISS).

Yagize ati “Ntidushaka ko ziriya ngabo zigenzurwa na UNMISS.”

Yakomeje ashinja ingabo 12 000 za UNMISS bivugwa ko ziri muri Sudani gucunga umutekano ariko zikaba zarananiwe kurinda abasivili.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gusaba akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kwemeza ko ingabo 4000 zijya muri Sudani y’Epfo kugarura amahoro, ariko zikajya zihabwa amabwiriza na UNMISS.

Minisitiri Makuei, yavuze ko ibi ari ugusuzugura ubusugire bw’igihugu no gushaka kongera kugikoroniza.

Inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iherutse kubera mu Rwanda n’iy’Umuryango uhuza za guverinoma ugamije iterambere, IGAD yabereye muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize zemeje ko ziriya ngabo zizagenzurwa na UNMISS.

Gusa izo ngabo zizaba zifite ubutumwa bwo kurinda abasivili, kugarura amahoro mu murwa mukuru Juba no guhosha ubushyamirane zikoresheje ingufu aho bibaye ngombwa.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Sudan y'Epfo, Michael Makuei arifuza ko ingabo zizoherezwa mu gihugu zizaba zigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza