Sudani: Abantu babiri bishwe barashwe n’igisirikare cyageragezaga gutatanya abigaragambya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Kamena 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Nibura abantu babiri bapfuye barashwe kuri uyu wa Mbere mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, ubwo ubuyobozi bwa gisirikare bwageragezaga gutatanya abantu bakoraniye ku biro bikuru by’ingabo, mu myigaragambyo.

Nk’uko byatangajwe n’Inama nkuru y’abaganga muri Sudani, Central Committee of Sudanese Doctors, kuri Twitter, “Abantu babiri bigaragambyaga mu ituze bishwe n’amasasu yarashwe ku itegeko ry’Inama nkuru ya gisirikare iyoboye igihugu by’agateganyo.”

AFP ivuga ko muri ako gace kari gakoraniyemo abigaragambya humviswe amasasu menshi ndetse hoherejwe umubare munini w’abashinzwe umutekano.

Abigaragambya basaba ko ubuyobozi bukurwa mu maboko y’igisirikare bugahabwa abasivili, nyuma y’uko muri Mata cyakuyeho Omar al-Bashir wari uyoboye iki gihugu imyaka isaga 30, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yatangiye mu Ukuboza umwaka ushize.

Ibiganiro byageragejwe hagati y’abaturage n’abasirikare bayoboye igihugu nabyo biheruka guhagarara, nyuma yo kutemeranya niba urwego ruyoboye igihugu mu buryo bw’agateganyo rwayoborwa n’umusivile cyangwa umusirikare.

Abigaragambya bakomeje guhangana n'igisirikare cya leta
Barasaba ko ubutegetsi bujya mu maboko y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza