Sudani: AU yatanze iminsi 60 ngo abasirikare babe bahaye ubutegetsi abasivili

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watanze igihe cy’iminsi 60 gusa kugira ngo igisirikare muri Sudani kibe cyakoze amavugurura ashingiye kuri demokarasi arimo gushyikiriza ubutegetsi abasivile.

AU yari iherutse gukora inama idasanzwe yafatiwemo imyanzuro irimo guha iminsi 15 abayoboye Sudani bakaba batanze ubutegetsi ku basivile bitaba ibyo icyo gihugu kigahagarikwa muri uwo muryango.

Mu nama yahuje Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri AU kuri uyu wa Kabiri kongereye iminsi yari yahawe aba basirikare iva kuri 15 iba 60 ihwanye n’amezi abiri.

Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje ko aka kanama kavuze ko muri iyi minsi 60 kugira ngo Akanama ka Gisirikare kari ku butegetsi bw’inzibacyuho kabe kamaze gushyikiriza ubutegetsi abasivile.

Akanama ka AU kashimye uko ibintu bihagaze muri Sudani kugeza ubu, gasaba ko hakomeza ibiganiro by’impande bireba hanozwa amasezerano yo guhererekanya ubutegetsi, gutegura amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure.

Kasabye ko Perezida wa Komisiyo ya AU, yafasha abanya-Sudani. Aka kanama kandi kavuze ko kiteguye gufatira ibihano uwo ari we wese uzagerageza kubangamira inzira y’ibiganiro muri Sudani.

Kuwa Mbere akanama ka gisirikare kayoboye Sudani n’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahuriye mu biganiro ku nshuro ya gatatu ariko ntibumvikana ku ishyirwaho rya Guverinoma ya gisivili.

Akanama k’igisirikare kari ku butegetsi katangaje ko gakeneye nibura imyaka ibiri y’inzibacyuho ngo kabashe gusubiza ubutegesti abasivile ariko abigaragambya ntibabikozwa, bavuga ko bazava mu mihanda ari uko ubutegetsi buhawe abasivile.

Abasivili muri Sudani bakomeje kwigaragambya bashaka ko abasirikare bava ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza