Sudani: Ibikorwa byagerageje guhirika ubutegetsi bwa gisirikare byaburijwemo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 Kamena 2019 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Akanama ka gisirikare kayoboye Sudani, kuri uyu wa Kane katangaje ko kamaze kuburizamo ibikorwa byinshi bigamije kugahirika, ndetse ko abasirikare bagize uruhare mu kwica abigaragambya mu ntangiriro z’uku kwezi batawe muri yombi.

Amatsinda abiri akekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho amaze gutabwa muri yombi nk’uko byatangajwe na Shams El Din Kabbashi, Umuvugizi w’akanama ka gisirikare kayoboye igihugu nyuma yo guhirika Perezida Omar Al-Bashir ku wa 11 mata.

Nk’uko Reuters yabyanditse, Kabbashi yavuze ko itsinda rimwe ryari rigizwe n’abantu batanu mu gihe irindi ryari rigizwe n’abarenga 12.

Avuga ku byifungwa ry’abasirikare bagize uruhare mu iyicwa ry’abigaragambyaga mu murwa mukuru Khartoum, Kabbashi yagize ati “ntabwo birasobanuka neza, ariko ibyavuye mu iperereza kuri iki kibazo bizajya hanze kuwa Gatandatu.”

Uku kwicwa kw’abigaragambyaga bari imbere ya minisiteri y’ingabo mu murwa mukuru Khartoum, kwabaye kuwa 3 Kamena ubwo abigaragambya bari bakomeje gusaba igisirikare gushyira ubutegetsi mu maboko y’abasivili.

Itsinda ry’abaganga riri mu batavuga rumwe n’ubu butegetsi bwa gisirikare rivuga ko abaguye muri izi mvururu ari abantu 118, ibintu ubu butegetsi bwa gisirikare buhakana kuko bo bavuga ko hapfuye abantu 61.

Iraswa ry’abigaragambya ryahagurukije amahanga arimo Leta Zunze ubumwe za Amerika, aho Umunyamabanga wungirije wa Leta Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, ari kumwe na Donald Booth wabaye ambasaderi wa Amerika mu bihugu nka Liberia na Zambia, bahuye na Lieutenant General Abdel Fattah al-Burhan uyoboye akanama ka gisirikare kayoboye inzibacyuho.

Nyuma y’ibiganiro Nagy yanditse kuri twitter ati “hamwe na Ambasaderi Booth twumvishije General Burham ko agomba kureka ibiganiro biganisha ku muti w’ikibazo bigakomeza,guhagarika ibitero ku basivile akanakura ingabo muri Khartoum kandi akareka hakabaho iperereza ry’ingenga ku iyicwa ry’abasivile.”

Sudani kandi iheruka guhagarikwa mu bikorwa byose by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gihe ikomeje kubamo imvururu za politiki.

Lieutenant General Abdel Fattah al-Burhan ukuriye akanama ka gisirikare kayoboye Sudani mu nzibacyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza