Sudani: Igisirikare cyakuyeho amasezerano cyagiranye n’abasivili, gishyira amatora mu mezi icyenda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2019 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Akanama k’igisirikare kayoboye Sudani kavuze ko gakuyeho amasezerano kari kagiranye n’abasivili bigaragambya, nyuma y’ibitero byagabwe n’inzego z’umutekano ku bigaragambyaga kuri uyu wa Mbere, i Khartoum, bikagwamo abagera kuri 35.

Gen Abdel Fattah al-Burhan, ukuriye akanama k’inzibacyuho ka gisirikare, kuri uyu wa Kabiri yavugiye kuri televiziyo ko guverinoma nshya izashyirwaho vuba ikayobora kugeza ku matora azaba mu mezi icyenda ataha.

Gen Burhan yavuze ko amatora azategurwa hagendewe ku bugenzuzi bw’akarere n’amahanga.

Ibitero byagabwe ku bigaragambirizaga hanze ya Minisiteri y’Ingabo byashegeshe umubano w’igisirikare n’ihuriro ry’abasivili baharanira ubwisanzure n’impinduka, iri rikaba rigizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’abigaragambya.

Abigaragambya bavuga ko ibyo inzego z’umutekano zakoze kuwa Mbere ari ubwicanyi. Ni igikorwa kandi cyanenzwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Wungirije Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yanenze ibi bikorwa abyita ihonyora ryateguwe, avuga ko guverinoma nshya igomba kujyamo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Gen Burhan yavuze ko igisirikare kizakora iperereza kuri ibi bikorwa, ariko anenga abayobozi b’abigaragambya kutabihagarika ngo bayoboke inzira yo gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho.

Igisirikare n’abasivili bari bumvikanye ku mahame yo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho izayobora Sudani mu myaka itatu iri imbere kugira ngo hategurwe amatora. Gusa ibiganiro byo gushyiraho urwego ruyobora by’agateganyo ntacyo byagezweho.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri akanama ka Loni gashinzwe umutekano kaganira ku kibazo cya Sudani mu muhezo, ni nyuma y’uko bisabwe n’u Bwongereza n’u Budage.

Kuri uyu wa Mbere abigaragambya bagabweho igitero n'inzego z'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza