Sudani: Inzego z’umutekano zafatiriye ibinyamakuru bitatu bizira gukurikirana imyigaragambyo y’ibiciro by’ibiribwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gashyantare 2018 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Inzego z’umutekano muri Sudani zabujije ibitangazamakuru bitatu gusohoka kuri uyu wa Kane, bizira gutangaza inkuru y’imyigaragambyo y’abinubiraga izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Mujyi wa Khartoum n’ahandi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bateguye imyigarambyo nyuma y’uko guhera muri Mutarama 2018 ibiciro by’umugati bizamutse, bitewe n’icyemezo cya Guverinoma ya Sudani cyo kwegurira abikorera ibijyanye no gutumiza ingano mu mahanga bikagira ingaruka ku biciro by’ifarini.

AFP yanditse ko ibitangazamakuru byinshi byanenze iki cyemezo cya Guverinoma, bituma kuwa Kane w’iki cyumweru Urwego rushinzwe ubutasi (NISS), ruhagarika ibitangazamakuru bitatu; Al-Tayar, Al-Midan na Al-Jadida bisohoka ku mpapuro.

Umwanditsi Mukuru wa Al-Jadida, Ashraf Abdelaziz, yatangaje ko ba NISS bahagaritse ibinyamakuru byose nta mpamvu n’imwe batanze.’

Akomeza avuga ko inshuro nyinshi bahawe amabwiriza na NISS yo kudatara inkuru ku myigaragambyo.

Abayobozi bakuru mu batavuga rumwe na Leta na bo batawe muri yombi n’Urwego rw’ubutasi, kuva muri Mutarama, barwanya ko imyigaragambyo ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ikomeza kwiyongera.

Abanyamakuru benshi na bo batawe muri yombi bazira gutara inkuru kuri iyo myigaragambyo muri Khartoum ariko abenshi baje kurekurwa.

Inzego zishinzwe umutekano kugeza ubu zigerageza gutatanya abigaragambya baririmba amagambo arwanya Guverinoma yaba muri Khartoum n’ahandi.

Imyigaragambyo nk’iyi yaherukaga mu 2016 ubwo Guverinoma yafataga icyemezo cyo gukuraho umusanzu wayo watumaga igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kigabanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza