Sudani y’Epfo: Riek Machar yakuwe ku mwanya wa visi perezida

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Nyakanga 2016 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kunanirwa kubahiriza amasaha 48 yari yahawe ngo agaruke mu mujyi wa Juba, Riek Machar yasimbuwe ku mwanya wa visi perezida wa Sudani y’Epfo na Taban Deng Gai.

Perezida Salva Kiir ni we wari wahaye Machar wahunze imirwano yabaye muri iki gihugu mu ntangiriro za Nyakanga 2016, amasaha 48 yo kuba yagarutse mu mujyi, mu gihe undi we yavugaga ko kugira ngo agaruke bagomba kumuha ingabo zimurinda.

Nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibyo yari yasabye, Kiir yahise afata icyemezo cyo kumusimbuza Taban Deng Gai wari usanzwe ari Minisitiri ufite mu nshingano ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Inkuru dukesha RFI ivuga ko bitigeze bitungurana ko Gai wigeze gukorana bya hafi na Machar amusimbura kuko byari bimaze iminsi binugwanugwa.

Gai niwe wari uhagarariye uruhande rwa Machar mu biganiro byo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo byabaye muri Kanama 2015, nyuma ariko baza kunanirwa kumvikana kugeza ubwo ahisemo kujya kuruhande rwa perezida Kiir.

Umushakashatsi Miklos Gosztonyi avuga ko kuba Gai yahawe uyu mwanya ari nk’uburyo bwo gushotora Machar kugira yongere yegure intwaro.

Sudani y’Epfo ifite abaturage basaga miliyoni 2.3 bavuye mu byabo, ndetse abasaga 720 bahungiye hanze y’igihugu cyabo. Iki gihugu cyugarijwe n’inzara ishyira mu kaga ubuzima bw’abatagira ingano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza