Sudani y’Epfo yirukanye abadipolomate 40

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Sudani y’Epfo, yatangaje ko yirukanye abadiplomate 40 bakekwaho amakosa arimo guta akazi.

Itangazo ryasohowe n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Kane rivuga ko nta yandi mahitamo yari ahari uretse kubirukana nyuma yo kunanirwa kuzuza inshingano zabo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, Mawien Makol yavuze ko mu myaka ishize, abadipolomate bose barangizaga inshingano zabo, basubiraga i Juba ko nta n’umwe wigeze aburirwa irengero.

Makol yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana aho aba badiplomate birukanywe baherereye.

Bamwe muri bo bakoreraga muri Ambasade y’iki gihugu muri Kenya, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Kugeza ubu abirikanywe bamaze gukurwa ku mushahara ndetse bahise bamburwa inshingano zabo banasabwa gusubiza passport zihabwa abadiplomate.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ariko yahakanye amakuru y’uko kwirukana aba bakozi biri mu rwego rwo kugabanya amafaranga Guverinoma y’iki gihugu ikoresha mu kubahemba.

Mu myaka yashize Sudani y’Epfo yagiye ihagarika bimwe mu bikorwa byayo ndetse abakozi bamwe na bamwe muri za Ambasade bakunze kugaragaza ko sheki babishyuriraho zibageraho zitinze.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Sudani y'Epfo, Mawien Makol

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza