Sudani yahagaritswe mu bikorwa byose bya AU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2019 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gashinzwe amahoro n’umutekano, kuri uyu wa Kane kahagaritse Repubulika ya Sudani mu bikorwa byose by’Umuryango, kugeza igihe izashyiriraho ubuyobozi bw’inzibacyuho buzaba bugizwe n’abasivili.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko Inama nkuru ya gisirikare iyoboye Sudani nyuma y’ihirikwa n’ifungwa rya Omar el-Bashir wari uyoboye icyo gihugu imyaka 30, ku wa Kabiri yatangaje ko ihagaritse ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, byari bigamije ishyirwaho rya guverinoma ihuriweho n’abasirikare n’abasivili, ariko kumvikana ku bazayiyobora bikagorana.

Gen. Abdel Fattah al-Burhan uyoboye akanama ka gisirikare kayoboye igihugu yahise atangaza ko hagomba kujyaho guverinoma izayobora inzibacyuho kugeza ku matora azaba mu mezi icyenda ari imbere, mu gihe mbere hari hemeranyijwe ku nzibacyuho y’imyaka itatu.

Ni igikorwa cyakajije imyigaragambyo y’abasivili basaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivili. Byatumye ubutegetsi bukaza imbaraga mu gutatanya abigaragambya mu Murwa Mukuru Khartoum.

Nyuma y’inama yakoraniye i Addis Ababa, Akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano katangaje ko “gahagaritse Repubulika ya Sudani mu bikorwa byose bya AU kugeza igihe hazashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe n’abasivili, nk’uburyo bwonyine bwafasha Sudani gusohoka mu bibazo irimo.”

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko ibikorwa byatangiye ku wa Mbere byo gutatanya abigaragambya byahitanye abantu 35 uwo munsi. Kugeza ubu ibi bikorwa bimaze kugwamo abaturage 108 byanakomerekeyemo abasaga 500 nk’uko umuryango w’abaganga muri icyo gihugu ubitangaza, mu gihe leta yemera ko abapfuye ari 61.

Ni ibikorwa byamaganwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na AU, basaba ko haba ibiganiro by’impande zihanganye hagamijwe ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abaturage.

Sudani yahagaritswe mu bikorwa byose bya AU kubera ibibazo bya politiki irimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza