Zanbibar: Abagera kuri 20 batawe muri yombi bakekwaho ubutinganyi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 17 Nzeri 2017 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Polisi mu Tanzania yatangaje ko abantu bagera kuri 20 batawe muri yombi ku kirwa cya Zanbibar bakekwaho kuryamana bahuje ibitsina.

Abagore 12 n’abagabo umunani bafatiwe muri hoteli aho bari bari guhabwa amahugurwa ku kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nk’uko tubikesha BBC .

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubutegetsi bwa Tanzania bwahagaritse amavuriro amwe n’amwe yigenga yatangaga ubufasha kuri SIDA ikavuga ko byatizaga umurindi ubusambanyi bw’abahuje ibitsina.

Ubusanzwe ubutinganyi ni icyaha gihanwa muri Tanzania, ufashwe abikora ahanisha igifungo cy’imyaka 30 muri gereza.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Hassan Ali Nasri, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko abafashwe bakoze ibikorwa by’ubutinganyi, ati “ Twabafashe turi kubahata ibibazo. Polisi ntishobora kwihanganira ibyo bikorwa.”

Ku wa Gatanu, Uwungirije Minisitiri w’Ubuzima, Hamisi Kingwangalla, yiyemeje kurwanya yivuye inyuma amatsinda ashyigikira ubutinganyi mu gihugu.”

Mu 2016, Guverinoma yahagaritse kwinjiza mu gihugu amavuta asigwa ibitsina, avuga ko bitiza umurindi ubutinganyi nabwo bugakwirakwiza agakoko gatera Sida.

Gusa ngo nubwo Tanzania igaragara nk’irwanya cyane ubutinganyi, yakunze kudahana ababukora, gusa bitewe n’uko umubare w’ababurwanya ugenda wiyongera muri Guverinoma watumye ababukora basa n’abashyizwe mu kato.

Muri Nyakanga uyu mwaka, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yatangaje ko Guverinoma ya Tanzania yakunze gutoteza abaryamana bahuje ibitsina n’abandi bakora ibyaha bifite aho bihuriye nabyo, bakajya kubapima ku gahato.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza