Tanzania: Banki ya FBME yafunzwe ikekwaho gutera inkunga umutwe w’iterabwoba

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 12 Gicurasi 2017 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru ya Tanzania yambuye Banki ya FBM uburenganzira bwo gukora nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyishinje kunyuzwamo amafaranga atera inkunga imitwe y’iterambwaba.

Amerika ishinja iyi banki kubona amafaranga mu buryo butemewe no koroshya iyishyura ry’ibihumbi n’ibihumbi by’amadolari biva ku baterankunga bafasha umutwe w’iterabwoba wo muri Liban(Hezbollah), ugendera ku mahawe akaze ya kiyisilamu.

BBC ivuga ko mu rwego rwo kwirwanaho, iyo banki yasubije ko yashyizeho ingamba simusiga zo guhangana no kubona amafaranga mu buryo budaciye mu mucyo.

FBME yashingiwe mu gihugu cya Cyprus mbere y’uko izana icyicaro cyayo muri Tanzania mu 2003.

Ku wa 24 Nyakanga 2014, iyi banki yashyizwe munsi y’ubugenzuzi bwa Banki nkuru ya Tanzania itangira kuyiyobora nyuma y’uko ikigo cya Amerika FinCEN, kigenzura ibikorerwa muri za banki hagamijwe kurwanya gutera inkunga imitwe y’iterambwoba kiyishinje kugirana imikoranire na Hezbollah.

Banki yo yakomeje kuvuga ko yamaze kuzuza ibisabwa bikubiye mu mabwiriza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza