Tanzania: Guverinoma yafashe bugwate diamant y’Abongereza y’asaga miliyoni 30$

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko ku Cyumweru yafashe diamant ifite agaciro ka miliyoni zisaga 30 z’amadolari y’Amerika y’Ikigo cy’Abongereza gizicuruza, “ Petra Diamonds”, igishinja kuyiha agaciro gato ubwo cyayijyanaga hanze.

Ubwo yavugiraga kuri Televiziyo y’Igihugu, Minisitiri w’Imari, Philip Mpango, yavuze ko diamant yari yacukuwe mu kirombe cya Williamson yari iya Leta.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko 75% by’icyo kirombe ifitwe na Petra Diamonds, ikindi gisigaye kikaba ari uruhare rwa Guverinoma ya Tanzania.

Iyo diamant yafashwe ku wa 31 Kanama 2017 ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam zari zijyanywe mu Bubiligi.

Abayobozi ba Tanzania batangaza ko impapuro zaturutse mu kigo cya Williamson zigaragaza ko agaciro kari kahawe izo diamant kari miliyoni 14 z’amadolari mu gihe zagombaga kwikuba kabiri.

Philip Mpango yagize ati “Impapuro z’ikigo cya Williamson Diamonds cyahaye diamant agaciro ka miliyoni 14.7 z’amadolari mu gihe agaciro kazo kari miliyoni 29.5$.”

Ku wa Kane, abayobozi babiri bakora mu rwego rw’ubucukuzi bavuzwe muri raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ku kuba baranyereje umutungo w’Igihugu ufite aho uhuriye n’Urwego rw’Ubucukuzi no kugurisha diamant bahita begura bivuye ku gitutu cya Perezida Magufuli.

Perezida Magufuli wageze ku butegetis mu 2015, yiyemeje kurwanya ruswa aho iva ikagera. Yavuze ko abayobozi bagaragaye muri raporo y’Inteko bakwiye guhita begura badategereje amabwiriza.

Magufuli kandi avuga ko azahangana n’ibigo by’ubucukuzi byagaragajwe muri iyo raporo bivugwaho kwiba amabuye yahombeje Tanzania amamiliyari y’amadolari kuva mu 1998.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza