Tanzania: Guverinoma yafunze ikinyamakuru gishinjwa gutuka Perezida Magufuli

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Ikinyamakuru cyigenga cyo muri Tanzania, Mwanahalisi, cyafunzwe mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere cyasohoye inyandiko bivugwa ko ari ibaruwa y’umusomyi, inengwa ko ituka Perezida John Magufuli na Guverinoma ye.

Ni inyandiko yari ifite umutwe ugira uti “"Tumuombee nani, Magufuli au Tundu Lissu?" Ushyize mu Kinyarwanda, yabazaga niba ukwiye gusengerwa ari Magufuli cyangwa Tundu Lisu, umudepite w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, CHADEMA, warashwe agakomereka mu kwezi gushize. Ishyaka rye ryabyitiriye ubutegsti bwa Magufuli.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania, Hassan Abbasi, yatangaje ko icyo kinyamakuru cyakwirakwije ubutumwa bwangisha abaturage ubutegetsi buriho ndetse bubangamiye umudendezo w’igihugu.

The Citizen yatangaje ko Abbasi yashimangiye ko cyihanamgirijwe inshuro nyinshi ku nkuru zitujuje ibisabwa gitangaza ariko nticyumwe. Mu bihe byashize cyagiye gifungwa by’igihe gito; Cyafunzwe amezi atatu mu 2008 cyongera gufungwa imyaka itatu hagati ya 2012 na 2015.

Iyo nyandiko ivuga ko Magufuli “avuga ko akunda igihugu, ariko hakibazwa urwo rukundo atagaragariza abatavuga rumwe nawe. Ibi ni uburyarya.”

Abbasi yavuze ko iyo nyandiko yari “ihabanye n’amahame, amabwiriza y’umwuga w’itangazamakuru mu gutangaza ibinyoma, inkuru igumura abaturage kandi ibangamiye umutekano w’igihugu.”

Yakomeje agira ati "Guverinoma ihagaritse gusohora ku mpapuro no gutangaza ikinyamakuru Mwanahalisi mu mezi 24.”

Iki kinyamakuru gifunzwe nyuma y’amezi atatu ikindi cyitwa ’Mawio’ cyasohokaga buri cyumweru gihagaritswe imyaka ibiri, kizira gushinja babiri bahoze bayobora Tanzania kugira uruhare mu masezerano afifitse y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kuva Perezida Magufuli yajya ku butegetsi akomeje kunengwa kutubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru no kutihanganira abatavuga rumwe nawe, kimwe no kudaha umwanya abafite ibitekerezo byo kubana bahuje ibitsina.

Ikinyamakuru Mwanahalisi kizwiho kunenga cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza