Tanzania: Guverinoma yahagaritse ikindi kinyamakuru cyanenze Magufuli

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania yahagaritse ikinyamakuru, Raia Mwema, iminsi 90 kidasohoka kubwo kwandika inkuru ivuga ko Perezida John Pombe Magufuli atazashobora kuyobora.

Itangazo ryasohowe n’Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru, Dr Hassan Abbas, rivuga ko iki kinyamakuru gisohoka buri cyumweru cyasohoye inkuru nziza ariko kigakoresha amagambo ya Perezida Magufuli kimubeshyera.

Ryongeraho ko nyuma yo kwihanangirizwa kenshi iki kinyamakuru cyahagaritswe hagendewe ku ngingo ya 59 iha uburenganzira Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze guhagarika ibitangazamakuru igihe bibaye ngombwa.

Guverinoma ihagaritse iki kinyamakuru nyuma y’iminsi 10 ihagaritse ikindi cyitwa Mwanahalisi imyaka ibiri.

Nk’uko The Citizen yabitangaje, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’ikinyamakuru, Jenerali Ulimwengu, yemeje ko cyahagaritswe bitewe n’inkuru batangaje kuwa Gatatu n’izindi cyatangaje mu 2013. Yavuze ko arimo kuvugana n’abandi bayobozi ngo barebe icyakorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza