Tanzania: Polisi yategetse ko umudugudu wose utabwa muri yombi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kanama 2018 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Tanzania yatangiye guta muri yombi abaturage bose batuye mu mudugudu wa Masheye mu Karere ka Mbeya, bazira kwangiza amatiyo y’amazi.

Ukuriye Polisi muri aka gace, Albert Chalamila, yategetse ko abaturage bose batabwa muri yombi kugeza habonetse abangije ayo matiyo.

BBC yatangaje ko abo baturage bakekwaho kwangiza amatiyo afite agaciro k’ibihumbi 20 by’amadolari.

Chalamila yavuze ko umuyobozi w’umudugudu ari mu batawe muri yombi. Yavuze ko abaturage bagomba kwita no kurinda ibikorwa remezo bibegereye.

Ati “Ndumva ari ngombwa guta muri yombi abo baturage. Mu gihe kiri imbere bazajya bita ku bikorwa remezo rusange.”

Yavuze ko inzego zishinzwe kwita ku mazi muri ako gace zagakwiye kuba zarakumiriye ko ayo matiyo yangizwa.

Polisi ifite ububasha bwo gufunga abo bantu mu gihe kitarenze amasaha 48 mbere yo kubajyana mu rukiko.

Abaturage bo muri aka gace bagomba gutabwa muri yombi bose kuko bakekwaho kwangiza amatiyo y'amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza