Tanzania: Umudepite yatawe muri yombi ashinjwa kunenga icyemezo cya Perezida Magufuli

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Nyakanga 2017 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Umudepite mu gihugu cya Tanzania utavuga rumwe n’ubutegetsi, Halima Mdee, yatawe muri yombi nyuma yo kuvuga amagambo anenga icyemezo cya Perezida Magufuli ku burezi bw’abana batwara inda bakiri mu ishuri.

Komiseri mu Mujyi wa Dar es Salaam, Ally Hapi, yategetse ko Depite Halima Mdee atabwa muri yombi, kubera gukoresha imvugo mbi yibasira Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Ntegetse ko Halima Mdee atabwa muri yombi na polisi agafungwa amasaha 48, akabazwa ibyo ashinjwa byo gutuka Perezida wacu.”

Amategeko ya Tanzania agena gufunga mu gihe cy’amasaha 48 uwo ari we wese uhungabanya umudendezo w’abaturage.

Avugwaho kuba yaravuze ko perezida atari we amategeko yose agarukiraho, ko Tanzania iyobowe n’Itegeko Nshinga kandi yasinye amasezerano menshi mpuzamahanga arimo irijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryo mu 1948.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku biro bikuru by’ishyaka ritavuga rumwe na leta rya Chadema, Depite Mdee yavuze ko ibyo Perezida Magufuli yatangaje bikwiye kurwanywa abantu bivuye inyuma.

Ibyo avuga bishingiye ku kuba ubwo yari mu biganiro n’abaturage mu mujyi wa Chalinze ku wa 22 Kamena 2017, Perezida Magufuli yaravuze ko ku butegetsi bwe abana b’abakobwa bamaze kubyara batazajya bemererwa guhita basubira ku ishuri.

Ibyo byateje impaka mu miryango cyane cyane itegemiye kuri leta na sosiyete sivile, basaba ko abana babyara bajya bemererwa gusubira mu ishuri nubwo leta yavuze ko ishobora gufunga iyo miryango.

Halima Mdee yatawe muri yombi ashinjwa kunenga icyemezo cya Perezida Magufuli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza